Ruhango: inzu yagwiriye abantu babiri bitaba Imana
Ndacyayisenga Patrick w’imyaka 6 na Nishimwe Joyce w’imyaka 3 bo mu mudugudu wa Gacuriro akagari ka Nyakabungo mu murenge wa Ntongwe mu karere ka Ruhango bagwiriwe n’inzu tariki 17/06/2012 umwe ahita apfa undi agwa mu bitaro.
Iyi nzu yagwiriye aba bana mu gihe cya saa yine z’amanywa, Ndacyayisenga Patrick ahita yitaba Imana naho Nishimwe Joyce apfa kuri uyu wa mbere tariki 18/06/2012 aguye mu bitaro bya Kinazi aho ubuzima bwe bwakurikiranwaga.
Ibi byabaye mu gihe Niyonsaba Marie Louise nyiri iyi nzu yarimo kuyisenya kugira ngo ayivugurure kuko yari imaze gusaza.
Urukuta rw’inzu rwarahanutse rugwira aba bana bombi barimo gukinira hafi aho; nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruhango, Ngendahayo Bertin.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
I wish to be one of the friends on kigali today.