Ruhango: Inkunga zo kuremera abaturage ngo ntizikwiye guturuka hanze gusa
Abaturage batuye mu karere ka Ruhango barasabwa kugira umutima wo kuremera abatishoboye, kandi ibyo babaremeramo bakabyishakamo badategereje ngo hazabanza kuboneka inkunga z’amahanga babone kuremera abadafite amikoro.
Ibi babisabwe na Nkiko Samson umukozi w’umuryango mpuzamahanga utabara imbabare Croix Rouge tariki 12/05/2013 mu muhango w’abaturage borojwe ihene na Croix Rouge nabo bakoroza bagenzi babo.
Nkiko avuga ko bikwiye ko buri munyarwanda wese agomba kwiyubakamo ikizere cy’ejo hazaza ariko adategereje kuzabigezwaho n’inkunga z’amahanga. Ngo ni muri uru rwego abantu bose cyangwa imiryango iza yiyita abaterankunga batakibishaka, ahubwo ngo bagomba kuza ari abafatanyabikorwa.

Yagize ati “niba haje umuntu cyangwa umuryango runaka ushaka kubafasha, si abaterankunga ahubwo ni abafatanyabikorwa, kuko iyo baje bakaguha itungo rya tungo musa nkaho muba murifatanyije kuko nawe agenda agaruka kureba koko niba icyo wariherewe cyaragezweho”.
Nkiko avuga hari abantu bahabwa inkunga zibafasha kwiteza imbere, ahubwo ugasanga bahise bazigurisha bavuga ko bazongera bakabona izindi. Akaba asaba ko uyu muco wo guhora bateze amaboko ukwiye gucika.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|