Ruhango: Inkuba yakubise batanu umwe ahita apfa

Inkuba yakubise mu rugo rw’umuryango wa Nzitibanje Theoneste, tariki ya 21/11/2015, umugore we Mukandayisenga Jeannette ahita yitaba Imana, abana barahungabana.

Mu gihe cy’umugoroba imvura irimo kugwa, ngo umugore n’umugabo bari bavuye mu isoko, igihe bageze mu rugo, imvura yaraguye nyinshi, inkuba ihita ikubita muri uru rugo, umugore ahita yitaba Imana abana batatu na se barahungabana, kugeza ubu nabo bakaba bakiri mu bitaro bya Ruhango byubatse muri uyu murenge wa Kinazi.

Abantu bakwiye kumenya uko bakwirinda inkuba mu gihe cy'imvura
Abantu bakwiye kumenya uko bakwirinda inkuba mu gihe cy’imvura

Kigali Today, ivugana n’Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinazi Mutabazi Patrick, mu gitondo cya tariki ya 23/11/2015, yavuze ko abahungabanye bose bakiri mu bitaro, gusa kugeza ubu ubuzima bwabo bukaba butakimeze nabi ugereranyije na mbere.

Ibi bibaye nyuma y’igihe gito, ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango, buhamagariye abaturage kwirinda Ibiza nk’ibi mu bihe by’imvura, harimo gushaka imirindankuba, kwirinda ibyatuma inkuba zikubita birimo kutitaba telefone imvura igwa, kuzimya radiyo, n’ibindi byuma bikunze gucomekwa ku mashanyarazi.

Eric Muvara

Ibitekerezo   ( 1 )

Pole mama!hashatswe ikoranabuhanga kweli ko abaturage bagiye kudushirana!

kayijuka yanditse ku itariki ya: 24-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka