Ruhango: inkuba ya kubise ihitana umuntu
Umukecuru witwa Nyiraherezo Daphrose mwene Rwabagabo na Nyirambungira yakubiswe n’inkuba mu mugoroba wa tariki 29/03/2012 ahita yitaba Imana.
Nyiraherezo wabarizwaga mu mudugudu wa Bugarama mu kagari ka Rwoga umurenge wa Byimana akarere ka Ruhango, yitabye Imana afite imyaka 79 y’amavuko.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruhango Nsanzimana Jean Paul, avuga batunguwe n’aya mahano ngo kuko inkuba bajyaga bazumva mu yindi mirenge.
Iyi nkuba yishe uyu mukecuru nyuma y’igihe gito indi nkuba ikubise umwarimu ikamutwika umusatsi, ikanamwotsa ikibero mu murenge wa Kabagari.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
this story is too simple and poor