Ruhango: Inkongi y’umuriro yibasiye inzu y’umuturage itwika ibishyimbo byari birimo
Inkongi y’umuriro itaramenyekana icyayiteye yibasiye inzu ya Niyonsaba Leonard, itwika ibishyimbo yari amaze gusarura n’igisenge k’inzu ye kirahangirikira, kuri uyu wa Kane itariki 05/07/2012.
Niyonsaba utuye mu mudugudu wa Gitwa akagari ka Munini, umurenge wa Ruhango, avuga ko ubwo yari yibereye mu murima mu gihe cy’amanywa, yumvishe abaturanyi bavuza induru azamutse asanga iwe harimo kugurumana, abaturage bagerageza kuzimya inkongi y’umuriro.
N’ubwo abaturage bagerageje uko bashoboye byabaye iby’ubusa, ibishyimbo bya Niyonsaba yari yasaruye birashya n’igisenge cy’uruhande rumwe rw’inzu cyirakongoka.
Kugeza n’ubu inkomoko y’uyu muriro ntiharamenyekana ariko iperereza riracyakomeza, nk’uko bitangazwa na Sebambe Ezekiyeri, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Munini.
Sebambe avuga ko barimo gushakisha ubufasha bw’ibanze bwo gufasha uyu muturage wahuye n’impanuka, aho barimo gukangurira abaturage bafite imyaka bejeje gufasha mugenzi wabo.
Niyonsaba leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|