Ruhango: Inkangu yangirije imiryango itandatu, abaturage bagiye kugobokwa

Inkangu yatewe n’imvura imaze iminsi igwa yangije imyaka y’abaturage ku buso bwa Hegitari ebyiri n’igice mu Kagari ka Kinazi, Umurenge wa Kinazi mu Karere ka Ruhango.

Byabaye mu gitondo cyo kuwa Gatatu tariki 22 Mata 2020 ahagana saa moya n’igice, ubwo iyo nkangu yadukaga ikangiza imyaka irimo, urutoki, inyanya, ibijumba n’ubunyobwa byari bihinze ku musozi ndetse n’ibyo yasanze mu kabande.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinazi, Nsanzabandi Pascal wageze ahabereye icyo cyiza, avuga ko iyo nkangu yaba yatewe n’imvura nyinshi imaze iminsi igwa ubutaka bukaba bwarasomye cyane.

Avuga ko kubera imiterere y’ubutaka bwa Kinazi bugizwe ahanini n’umucanga useseka, inkangu nk’izo zikunze kuhaba cyane cyane iyo imvura yaguye ari nyinshi.

Agira ati “Ubutaka bwa hano bugizwe n’Isi ngufi ku buryo hasi ari urutare rworosheho ubutaka bw’urusenyi, hejuru ni umucanga iyo imvura ibayemo nyinshi amazi akabura uko yinjira mu kuzimu anyererana n’ubutaka hejuru ya ya si ikomeye".

Nsanzabandi avuga ko imyaka y’abaturage yangiritse yari itarera, ariko hari abafatanyabikorwa bahise baboneka bagatanga ibyo kurya bishobora kugoboka abashobora kubura ibyo kurya bangirijwe n’iyo nkangu.

Agira ati “Icyihutirwa ni ukwimura abatuye hafi y’ahabaye inkangu, ni imiryango itandatu ihegereye hanyuma twanabonye umufatanyabikorwa waduhaye akawunga n’ibishyimbo abaturage bangirijwe turabagoboka”.

Akarere ka Ruhango gakunze kwibasirwa n’ibiza igihe cy’imvura byangiza imyaka y’abaturage bikanahitana ubuzima bw’abaturage. Mu cyumweru gishize mu Murenge wa Kinihira inkuba yakubise umuturage ahita yitaba Imana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka