Ruhango: Ingimbi n’abangavu bagize uruhare mu kurwanya imirire mibi

Ingimbi n’abangavu bigishijwe kurwanya imirire mibi mu Karere ka Ruhango bagize uruhare mu kugabanya ikibazo cy’imirire mibi mu bana, hifashishijwe guhinga imbuto ziribwa no gukora uturima tw’igikoni.

Abo bana bigishijwe n’umuryango utari uwa Leta wita ku mibereho myiza y’abana (CVT), bavuga ko ababyeyi bakomeje kumvira inama z’abakiri bato byarushaho kurandura burundu ikibazo cy’imirire mibi mu bana bari munsi y’imyaka itanu.

Abaturage bo mu Murenge wa Mbuye, hamwe mu hagaragaraga ikibazo cy’abana bafite ikibazo cy’imirire mibi, aho nko muri 2019 hari abana 80 bari mu ibara ry’umuhondo rigaragaza abafite imirire mibi idakabije, bitaye ku bukangurambaga ku buryo ubu hasigaye gusa abana umunani abandi 80 bamaze gukira.

Irakoze Ngamije Valentin w’imyaka 16 ni umwe mu bana bakorana na CVT wo mu itsinda Akarusho ryo mu Murenge wa Kinazi, uvuga ko yishimira aho bageze bafasha ababyeyi babo guhindura imyumvire bakita ku mikurire y’abana babo binyuze mu biganiro.

Yagize ati “Mu gufasha ababyeyi bacu dutegura ibiganiro, ariko na none tugakora n’ibikorwa bigamije kubereka uko bahangana n’imirire mibi mu bana. Nk’ubu tumaze kubaka uturima tw’igikoni 60, twinaje ingemwe z’amacunga, imyembe n’amapapayi tubiha imiryango itandukanye ngo ibashe kwita ku mirire y’abana”.

Mutuyemariya Josephine wo mu itsinda ryitwa Urumuri riri mu Murenge wa Mwendo, avuga ko hejuru y’ibikorwa bakora bigamije guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi mu bana, ubu banafite gahunda yo kwegera ababyeyi babo bakabereka uko bategura indyo yuzuye bahereye ku byo bafite.

Yagize ati “Dufite gahunda yo gushishikariza ababyeyi kwita ku bana babo babagaburira indyo yuzuye kuko ari byo bituma bakura mu bwenge no mu gihagararo, nta kindi bisaba kuko usanga imboga bazeza, imbuto zirahari, amagi arahari, igisigaye ni ubumenyi”.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, nawe akaba yatangaje ko kuba Zone ya Kizibere igenda isezerera ikibazo cy’igwingira mu bana bigaragaza akazi keza kakozwe n’abaturage ubwabo, ubuyobozi ndetse n’abafatanyabikorwa cyane cyane CVT yazanye gahunda nziza yo guha umwanya abana bakagira uruhare mu kwikemurira ibibazo baba bafite.

Yagaragaje ko kuba mu mwaka wa 2019 muri aka gace hagaragaragamo abana 88 bafite imirire mibi, ubu bakaba bageze ku 8, ari intambwe ikomeye yo kwishimirwa, bityo asaba abaturage gukemura n’iki kibazo cy’aba bana umunani basigaye kandi bakirinda gusubira inyuma.

Abaturage biyemerera ko bari bafite ubujiji mu kwita ku mikurire y’abana

Ntirandekura Schadrack utuye mu Isibo yitwa Inkomezamihigo, umudugudu wa Ruhuha, Akagari ka Kizibere, Umurenge wa Mbuye, avuga ko mbere y’umwaka wa 2020, bari bafite ikibazo gikomeye cya bamwe mu babyeyi bahugiraga mu mirimo bakibagirwa kwita ku bana, bityo bigatuma imibare y’abagwingira yiyongera.

Agira ati “Hari ababyeyi bafite ubujiji bwo kutamenya uko bategurira abana babo indyo yuzuye, ariko kandi hari n’abandi birirwaga mu mirimo yiganjemo iyo gutonora imyumbati, ntibibuke gufata umwanya ngo bite kubo babyaye bigatuma bibasirwa n’iyo mirire mibi.”

Ikibazo cy’abakobwa babyariraga iwabo nyuma bagasigira abo bana ba nyirakuru nabo batishoboye, nacyo ngo cyatumye abana barwara indwara zikomoka ku mirire mibi.

Mu gukemura iki kibazo, Ntirandekura Schadrack yavuze ko abaturage bafatanyije n’inzego zitandukanye bicaye bafata ingamba zo gufata abana bose bafite ikibazo cy’imirire mibi babajyana ku bigo nderabuzima ngo babapime barebe ikigero cy’imirire bafite, abo basanze bafite ikibazo bitabwaho by’umwihariko.

Abo baturage bavuga ko baje kunganirwa na CVT mu mushinga yatangije mu 2017 mu Karere ka Ruhango wo guteza imbere uburenganzira bw’umwana no kugira uruhare mu bimukorerwa.

Umukozi w’uyu muryango mu Karere ka Ruhango, Habiyonizera Noel, avuga ko umushinga wabo waje ugamije by’umwihariko gufasha abana kumenya uburenganzira bwabo kandi na bo ubwabo bakagira uruhare mu gushaka ibisubizo by’ibibazo bahura nabyo.

Kugira ngo bigerweho CVT yatangije amatsinda 8 y’abana mu Mirenge 5 igize Akarere ka Ruhango ari yo Kinazi, Ruhango, Byimana, Mwendo, n’uwa Kabagari.
Abo bana bakaba bahabwa ubumenyi mu bintu bitandukanye birimo kwita ku mirire yabo n’iya barumuna babo bategura indyo yuzuye, gukora uturima tw’igikoni bagahingamo imboga, guhumbika no guhinga ibiti byera imbuto n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka