Ruhango: Imodoka itwara abagenzi ya "GAGAA" yahitanye umwana (Updated)

Imodoka ya kompanyi “GAGAA” itwara abagenzi yavaga i Burundi yerekeza muri Uganda, yishe umwana w’umukobwa imugonze, mu mpanuka yabereye mu murenge wa Ruhango akarere ka Ruhango.

Mu masaha y’isaa Tanu zo kuri uyu wa Kabiri, nibwo iyi modoka ifite puraki z’Ingande UAP -860 yagonze uyu mwana wari uvuye kwahira ubwatsi bwo guha inka, imugongera mu mudugudu wa Munini, akagali ka Minini.

Umwe mu babonye iyo mpanuka witwa Hussein gakumba, yavuze ko iyo modoka yari ifite umuvuduko mwinshi, ndetse ikaba ari nayo yamusatiriye mu ruhande yarimo.

Umurambo w’umwana wagonzwe watwikirijwe igitenge (uryamye hasi).

Ngirabatware Gerard wareraga uyu mwana yavuze ko yari amaze igihe kigera ku kwezi amurera, aho yari yaramukuye mu karere ka Nyamagabe.

Umurambo wa nyakwigendera Polisi yahise iwujyana mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kabwayi.

Abaturage batuye hafi y’aho iyi mpanuka yabereye, bavuga ko atari ubwa mbere aho hantu habera impanuka igahitana umuntu, kuko abashoferi bakunze kuhagera bakirara.

Kugeza ubu imodoka yamugonze yajyanywe ku biro bya Polisi ya Nyamagana, muri aka karere. Abo yari itwaye basabwa gutegereza indi igomba kubageza mu gihugu cya Uganda.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

izi modoka muzihe umuvuduko ntarengwa zigomba kugenderaho kuko zifite ingano nini kandi imihanda yacu ni mito, abanyamaguru bagenda kumpande ni benshi baharenganira. Coaster,Gagaa,Jaguar n’ibindi bimodoka binini nibyo bigiye kumara abantu. Ikindi kandi abapolisi ni bajye kumuhanda kare bacunge ko amategeko yubahirizwa aho kuza gushungera umurambo no kujyana umuntu kwa muganga batagiye kumuvuza ahubwo bazi neza ko yapfuye! Uyu muziranenge Imana imuhe iruhuko ridashira.

karonkano yanditse ku itariki ya: 9-05-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka