Ruhango: Imiryango itishoboye yorojwe ingurube 245 mu rwego rwo kwivana mu bukene

Imiryango 245 y’abatishoboye bo mu mirenge ya Ruhango na Byimana mu karere ka ruhango mu ntara y’amajyepfo, yagabiwe ingurubezo korora na Croix-Rouge y’u Rwanda, mu rwego rwo kuyifasha kwivana mu bukene kuri uyu wa gatanu tariki 28/11/2014.

Ribakare Esron, umukozi wa Croix-Rouge y’u Rwanda wari uhagarariye icyo gikorwa uyu mushinga waje mu rwego rwo gufasha abaturage bakennye kurusha abandi, yavuze ko aya matungo nibayafata neza azabunganira mu kwirihirira ubwishingizi bwo kwivuza.

Abahawe amatungo ngo azabafasha kwikura mu bukene.
Abahawe amatungo ngo azabafasha kwikura mu bukene.

Ribakare yasobanuye ko amatungo bahawe nabyara bazagenda borozanya bityo umushinga ukazagera kuri benshi mu bafashwa harimo abafite ubumuga, abapfakazi, imfubyi n’abandi batishoboye.

Mukakalisa Monique, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Muhororo karimo abahawe izo ngurube, arishimira kuba abaturage ayoboye bashobora gufashwa. Yagize ati “Ibi bidufasha kwesa imihihigo yacu kubera ko iki ni igikorwa gikura abaturage mu bukene kandi nibyo duharanira.”

Abahawe amatungo ngo azabafasha kwikura mu bukene.
Abahawe amatungo ngo azabafasha kwikura mu bukene.

Abagenerwabikorwa ntibahishe ibyishimo batewe no kuba barorojwe bakaba barahawe amatungo bo ubwabo bihitiyemo. Kayibanda Manassé usanzwe ufite ubumuga avuga ko nta tungo yagiraga, akaba anezerewe cyane kubera iki gikorwa Croix-Rouge y’u Rwanda yamukoreye.

Uyu mushinga wa Croix-Rouge y’u Rwanda iterwamo inkunga na Croix-Rouge ya Espagne wo gufasha imiryango itishoboye, mu karere ka Ruhango uzagera ku miryango 400 ni ukuvuga abaturage 2000 batuye mu midugudu ine yo mu mirenge wa Byimana na Ruhango.

Imiryango yahawe amatungo yanafashijwe kubaka ibiraro ishakirwa ibikoresho ni ukuvuga ibiti, amabati n’imisumari; byose hamwe amatungo n’ibikoresho byatanzwe bikaba bifite agaciro gasaga miliyoni 13 z’amafaranga y’u Rwanda. Aba baturage bakaba basabwa kwita kuri ayo matungo kuko yororoka kandi akaba atanga n’ifumbire mu gihe gito.

Ernest Kalinganire

Ibitekerezo   ( 1 )

twashimira croix rouge kandi tunasaba aba bazihawe kuzazorora neza maze bakazazibonamo icyo bazitezeho bakikura mu bukene

yvonne yanditse ku itariki ya: 30-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka