Ruhango: Imiryango 30 yarangwagamo amakimbirane yiyemeje kubera indi umusemburo w’amahoro

Imiryango 30 yo mu murenge wa Byimana mu karere ka Ruhango yabanaga itumvikana, yafashe icyemezo ko igiye kubana neza kandi ikanafasha indi itabanye neza.

Ibi byemezo iyi miryango yabifashe nyuma y’amahugurwa y’ibyumweru icumi, aho yahuguwe ku kubana neza ndetse no gucunga umutungo.

Imiryango yitabiriye aya mahugurwa, avuga ko mbere yari ibanye nabi bikabije, ariko ngo aho bamaze guhabwa aya mahugurwa, ngo hamaze guhinduka byinshi mu ngo zabo.

Imiryango 30 yiyemeje kubana neza ikanateza imbere ingo yazo.
Imiryango 30 yiyemeje kubana neza ikanateza imbere ingo yazo.

Sibomana Joseph n’umugore we Nyiraneza Jeanne bari mu bitabiriye aya mahugurwa, bavuga ko imitungo yose yari mu rugo yafatwagaho ibyemezo n’umugabo gusa, ibi bikaba byaratumaga urugo rwabo rudatera imbere.

Nyiraneza yagize ati “twahishaga urwagwa, tugaheruka ruva mu rugo, twagurisha agatungo amafaranga akayamarira mu kabari, kandi natinyaga kuvuga ndetse nkanatinya kumurega kuko nabaga mvuga ko nibamufunga hazavuka ibindi bibazo”.

Uyu muryango kimwe n’indi yitabiriye aya mahugurwa, bavuga ko amahugurwa bahawe yabagiriye akamaro, kuko ubu basigaye bashobora kwicara mu rugo bakaganira bakanafatanya mu gutanga ibitekerezo byo kuzamura urugo rwabo.

Nyuma y'amahugurwa y'ibyumweru 10 imiryango yongeye kubana neza.
Nyuma y’amahugurwa y’ibyumweru 10 imiryango yongeye kubana neza.

Aya mahugurwa yateguwe n’umuryango Rwamrek ku bufatanye na Care International atangwa n’inama y’abagore n’iy’urubyiruko mu karere ka Ruhango.

Sophia umukozi ushinzwe gahunda za Care International ku rwego rw’isi, avuga ko amahugurwa nk’aya ari ingirakamaro mu kuzamura imiryango kuko baha umwanya imiryango ibanye nabi ukaganira.

Ngo uretse mu Rwanda n’ahandi hose ikibazo cy’imiryango ibanye nabi barakibona, ariko iyo bayihurije mu biganiro yongera kubana neza kandi iterambere rikiyongera.

Sophia ushinzwe gahunda za Care International ku isi, ngo ibiganiro bigira uruhare mukongera guhuza imiryango.
Sophia ushinzwe gahunda za Care International ku isi, ngo ibiganiro bigira uruhare mukongera guhuza imiryango.

Emmanuel Murambe Semana ashinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Byimana, avuga ko iyi miryango 30 bayitegerejeho umusaruro ukomeye cyane, kuko ngo bagiye kuyikoresha ibyiza yabonye muri aya mahugurwa bashobore kuyasangiza izindi ngo zitabanye neza.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Amakimbirane mu ngo arasenya ni ngombwa ko dufatanyariza hamwe kuyarwanya. CARE na RWAMUREC mukomereze aho.

Intwaza yanditse ku itariki ya: 16-07-2013  →  Musubize

Ndabashimira kurigahunda zanyu mutugezaho murakoze.

dudu yanditse ku itariki ya: 14-07-2013  →  Musubize

IYIMIRYANGO IKWIYE GUSHIMIRWA

alias yanditse ku itariki ya: 14-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka