Ruhango: Ikarita suzuma mikorere yitezweho byinshi mu guhindura serivisi zihabwa abahohotewe
Umuryango Rwanda Women Network uri muri gahunda zo kurwanya imitangire mibi ya serivisi ihabwa abantu bahura n’ihohoterwa ikoresheje uburyo bwiswe ikarita suzuma mikorere ifatanyije n’umjuryango mpuzamahanga Care International.
Inid Mukiga, umukozi wa Rwanda Women Network ushinzwe ikarita suzuma mikorere mu karere ka Ruhango, avuga ko uburyo bwo gukoresha ikarita suzuma mikorere, ari uburyo buhuza impande z’uwahohotewe ndetse n’abatanga serivise nk’inzego z’umutekano.

Ibi Mukiga yabigaragaje tariki 11/09/2013 mu mahugurwa y’iminsi ine yateguwe na Rwanda Women Network hamwe na Care International, akaba ahuje inzego zitandukanye zishinzwe kurwanya ihohoterwa mu mirenge igize akarere ka Ruhango.
Mukiga avuga ko ubu buryo bw’ikarita suzuma mikorere, bubanza guhuza abaturage bakaganira bagaragaza serivise bahabwa igihe habayeho ihohoterwa rishingiye ku gitsina, nyuma hakazanabaho umwanya wo kubahuza n’inzego zishinzwe gutanga serivisi bagatanga amanota kuri buri ruhande.

Nyuma hakabaho kungurana ibitekerezo mu rwego rw’imikoranire myiza. Gusa aha Mukiga akavuga ko mu karere ka Ruhango imitangire ya serivise ku bahohotewe atari mibi cyane, gusa ngo n’aho igaragaye iterwa n’ikibazo cy’amikoro. Ariko ngo biteguye kubikorera ubuvugizi.
Ubwo yatangizaga aya mahugurwa, umuyobozi w’akarere ka Ruhango Mbabazi Francois Xavier, yasabye abitabiriye aya mahugurwa, kujya bagerageza mu mikoro make agihari kujya bafata neza ababagana babaha serivise zihuse.

Eric Muvara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
kabisa inkuru zanyu turazikunda