Ruhango: Ikarita nsuzumamikorere yitezweho guca raporo z’intekinikano

Abagize Imboni z’imiyoborere mu Karere ka Ruhango baratangaza ko hifashishijwe ikarita nsuzumamikorere, hazacika igisa n’indwara yamenyerewe n’abayobozi muri za raporo nyinshi zigaragaza ko ibintu byakozwe kandi ari ibinyoma, ibikunze kwitwa ‘gutekinika’.

Imboni z'imiyoborere zikubutse mu rugendo shuri mu Karere ka Musanze aho ziboneye ibyiza byo gukorana neza n'ubuyobozi
Imboni z’imiyoborere zikubutse mu rugendo shuri mu Karere ka Musanze aho ziboneye ibyiza byo gukorana neza n’ubuyobozi

Imboni z’imiyoborere zigaragaza ko aho ikariota nsuzumamikorere yakoreshejwe neza, abayobozi n’abaturage bafatira umwanzuro hamwe ku mihigo n’uko izahigurwa, kurusha ko umuyobozi abyiharira wenyine kuko iyo bimunaniye atanga raporo itari ukuri, kugira ngo hatagira ukeka ko byamunaniye.

Umuyobozi w’Imboni z’imiyoborere mu Karere ka Ruhango, Mugabo Selman, avuga ko ikarita nsuzumamikorere ikorwa inshuro ebyiri ku mwaka, igashingira ku byifuzo by’abaturage, bikandikwa, bigashyikirizwa inama njyanama y’akagari, hakagaragazwa ubushobozi bwaboneka mu gusubiza bya bibazo.

Nyuma yaho ubuyobozi bw’akagari busanga abaturage kubasobanurira uko ibyifuzo byabo bizashyirwa mu bikorwa n’uruhare rwabo, ibyananiranye ku kagari bikoherezwa ku rwego rw’umurenge nabo bagakora nk’uko byagenze ku kagari.

Agira ati “Ibibazo by’abaturage baduhaye nibyo dushyikiriza ubuyobozi bukazagira umwanya wo kujya kubisobanurira abaturage, niba byakorwa cyangwa bitakorwa, bakumvikana uko bizakorwa ibinaniranye bikazamurwa mu rundi rwego”.

Avuga ko uwakoresheje ikarita nsuzumamikorere adashobora gutsindwa imihigo, kuko ibyo abaturage bemeye, n’uruhare rwabo ndetse n’ubuyobozi babyisuzumira ubwabo binyuze mu mucyo.

Mugabo avuga ko aho Imboni z'imiyoborere bakorana neza n'ubuyobozi bagera ku ntego biyemeje
Mugabo avuga ko aho Imboni z’imiyoborere bakorana neza n’ubuyobozi bagera ku ntego biyemeje

Nyuma yo gukorera urugendo shuri mu Karere ka Gakenke, ahamaze imyaka 10 imboni z’imiyoborere zikorana n’abayobozi, basanze hari icyuho mu Karere ka Ruhango ari naho bashaka gushyiramo imbaraga.

Mugabo ati “Ibintu bibiri nakuyemo natwe twabibasha kuko kuva ku muyobozi w’akagari basobanukiwe, bumva, banaha agaciro ikarita nsuzumamikorere, kandi byatanze umusaruro kuko bakorera hamwe bakungurana ibitekerezo”.

Atanga urugero rw’uko muri Kanama 2022, Gakenke yari igeze mu cyakabiri abaturage bishyura amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza y’umwaka wa 2023-2024, bikaba byarakozwe abayobozi bafungura mu myumvire y’abaturage kuri gahunda za Leta.

Asaba ko imboni zafashwa gukorana neza n’abayobozi b’inzego zo hasi, kuko hakiri ikibazo cy’uko ikarita nsuzumamikorere zitinda kugera ku mboni ngo bigezwe ku baturage, bikaba biterwa n’uko ubufatanye butaranoga.

Agira ati “Imbaraga nizongerwe, akazi kacu ni ubukangurambaga nta kindi, ziriya mvune abayobozi bo hasi bagira twazibamara kuko abantu batatu ku kagari bashoboye kuzigabanya kugeza kuri 50%”.

Avuga ko imboni zifite umugambi wo gufasha inzego z’ubuyobozi, buri mboni ikagira umuhigo w’abantu runaka ifasha kumva gahunda za Leta, hakaba hekenewe gusa ubufatanye kandi ko bizatanga umusaruro mwiza.

Abayobozi b'utugari n'imirenge ntibaranoza neza ikoreshwa ry'ikarita ngenzuramikorere
Abayobozi b’utugari n’imirenge ntibaranoza neza ikoreshwa ry’ikarita ngenzuramikorere

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, avuga ko akarere kagiye kuganiriza abayobozi kugeza ku kagari, kugira ngo bumve ko imboni z’imiyoborere ari urwego rushya bungutse, ruzabafasha kwesa imihigo aho kurufata nk’uruje kubaneka.

Akarere ka Ruhango gafite imboni zigera ku 170, abo bose bakaba barahuguwe uko bakoresha ikarita nsuzumamikorere no gufatanya n’abayobozi n’abaturage kumvikana ku gikorwa cyabateza imbere, nta guca ku ruhande rw’ibishoboka n’ibidashoboka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka