Ruhango: ikamyo yikoreye toni 96 yarenze umuhanda ariko ntawe yahitanye
Imodoka y’Ikamyo ifite purake BU A 3146 A yavaga Uganda yerekeza i Burundi ihetse imifuka ya Sima yageze mu kagari ka Munini umurenge wa Ruhango mu karere ka Ruhango irahirima igwira uruhande rumwe rwayo ku mugoroba wa tariki 27/07/2012.
Nta muntu wagize icyo aba uretse umushoferi wakomeretse ku kuboko; nk’uko byatangajwe na Niyonkuru Anisette kigingi w’iyo modoka.

Niyonkuru avuga ko bageze muri aka kagari ahantu hazamuka, umushoferi agiye guhindura vitensi zanga kujyamo imodoka isubira inyuma, mu gusubira inyuma iba itaye umuhanda ihirima munsi wayo.
Kigingi w’iyi modoka avuga ko nta kindi kibazo iyi modoka yari ifite, ngo kuko nta bundi bari bagahuye n’ikibazo nk’iki.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|