Ruhango: Ibikorwa bafatanyamo bihamya intambwe bateye mu Bumwe n’Ubwiyunge

Abaturage bo mu karere ka Ruhango baratangaza ko bishimira intambwe bamaze gutera mu bumwe n’ubwiyunge, kubera ibikorwa bafatanyamo n’imibanire myiza bafitanye izira amacakubi.

Habarurema yifatanya n'abaturage mu kubaka umudugudu wa Kakirinzi
Habarurema yifatanya n’abaturage mu kubaka umudugudu wa Kakirinzi

Babitangaje mu gihe kuri uyu wa 01 Ukwakira 2021 mu gihugu hose hatangizwa ukwezi ko kuzirikana ubumwe n’ubwiyunge, gutangirana n’iyo tariki y’amateka y’itangizwa ry’urugamba rwo kubohora Igihugu, ku ya 01 Ukwakira 1990.

Ubwo hatangizwaha ukwezi k’ubumwe n’ubwiyunge mu Murenge wa Kinazi mu kagari ka Gisari, ahabaye Jenoside ndengakamere ku Mayaga, abaturage bagaragaje ko babanye neza kandi bafatanya mu bikorwa bitandukanye.

Abaturage bagaragaza ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi nta cyizere bari bafite cyo kuzongera kubana neza, ariko kubera ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge byagiye bigerwaho ubu abaturage b’Akarere ka Ruhango babanye neza hejuru ya 95%, nk’uko bigaragazwa n’igipimo cy’Ubwiyunge umwaka wa 2020.

Bimwe mu bikorwa bishimangira ubumwe n’ubwiyunge abaturage bagezeho harimo imihanda ituma bahahirana bakanagenderana, amashanyarazi yatumye iterambere ryihuta, hakaba n’ibikorwa by’amaboko bahuriramo birimo nko kubakira abatishoboye no kubaka ibiro by’imidugudu n’utugari.

Aha batunganyaga ibiti byo kubahisha ibiro by'umudugudu wabo
Aha batunganyaga ibiti byo kubahisha ibiro by’umudugudu wabo

Mu rwego rwo gukomeza gushyigikira ibikorwa bishimangira ubumwe n’ubwiyunge, Akarere ka Ruhango kateguye amashimwe y’ibikombe bitangwa ku midugudu yahize iyindi, uwa Kakirinzi mu Kagari ka Gisari ukaba wongeye kwisubiza igikombe kubera ibikorwa byakozwe birimo no kubaka ibiro by’umudugudu wabo.

Nyiratwizeyimana Hosiana avuga ko ashimira avuga ko igihugu cyubatse Ubumwe buhuza abaturage bakaba babanye mu mahoro, bagafatanyiriza hamwe kubaka ibikorwa bibahuza.

Agira ati “Nk’ubu twahawe igikombe dukesha imibanire myiza no gukorera hamwe twiyubakiye ibiro by’umudugudu kandi buri wese yagize uruhare ntawe usigaye ibyo bivuze ko twateye intambwe ishimishije”.

Ku bijyanye n’ibikorwa by’ubutwari Akarere ka Ruhnago gashishikariza muri uku kwezi k’Ubumwe n’ubwiyunge, abaturage bagaragaza ko bazarushaho guharanira ko ntacyasubiza inyuma ibimaze kugerwaho.

Ibikorwa by'umuganda abaturage bahuriramo bishimangira ubumwe bwabo
Ibikorwa by’umuganda abaturage bahuriramo bishimangira ubumwe bwabo

Mwitakuze Azarias utuye mu mudugudu w’Akanaba avuga ko ashingiye k’uko igihugu cyari cyarasenyutse n’aho kigeze cyiyubaka, buri Munyarwanda abona intera ishimishije ubumwe n’ubwiyunge bugezeho.

Agira ati “Igihugu cyacu cyaranzwe n’amacakubiri kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko uyu munsi abantu barahura bagasabana, bagira ibirori bagatumirana, mu byago baratabarana, abantu ubu basigaye bakenerana bikaba bigaragaza uko Igihugu kimaze kwiyubaka mu bumwe bw’Abanyarwanda”.

Mwitakuze avuga ko na bake bataragera ku myumvire y’ubumwe bw’Abanyarwanda bazakomeza kubegera bakabereka ibyiza byo kubana mu mahoro, kugira ngo ibyabangamira ubumwe n’ubwiyunge bikemurwe harimo n’ubukene bushobora gutuma abantu bamwe bakomeza kugira imyumvire iri hasi.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, avuga ko kuba abaturage bageze ku rwego rwo gukorera hamwe bakanitwara neza, bigaragaza neza ko ubumwe n’ubwiyunge bumaze kugera ku gipimo cyiza.

Avuga ko n’abagiseta ibirenge bazagenda bumvea neza ko ubumwe n’ubwiyunge ari umuti w’ibikomere byatewe n’ibibazo Abanyarwanda banyuzemo, kandi ko nyuma y’urugamba rwo guhagarika Jenoside iby’ingenzi bakwiye gukora ari ukwitanga mu bikorwa by’aho batuye n’aho bakorera.

Umudugudu wa Kakirinzi wongeye kwisubiza igikombe cy'ibikorwa bishyigikra ubumwe n'ubwiyunge
Umudugudu wa Kakirinzi wongeye kwisubiza igikombe cy’ibikorwa bishyigikra ubumwe n’ubwiyunge

Agira ati “Abaturage bagomba kongera kuzirikana amateka mabi yasenye igihugu cyacu ariko bakanitabira igikorwa cyo gutoranya abarinzi b’igihango ku baturage bagaragaje ibikorwa by’indashyikirwa muri Jenosie yakorewe Abatutsi na nyuma yayo, kandi bagakomeza kuganira ku muco w’ubutwari no gukunda igihugu na gahunda ya Ndi Umunyarwanda”.

Muri uku kwezi kwahariwe Ubumwe n’Ubwiyunge, Akarere ka Ruhango gasaba abaturage kwita ku bikorwa by’ubutwari kuko urugamba rw’amasasu rwarangiye, hakaba hakenewe gukurikiza gahunda za Leta zirimo nka Ejo heza, kwirinda Covid-19, gutanga ubwisungane mu kwivuza, kubakira abatishoboye n’ibindi byose bubahizira ngo binjire mu nzira nziza y’ubutwari, ari na rwo ruhare rwabo rukenewe mu kubaka igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka