Ruhango: Ibigo bibiri by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro byiriwe biburana imbibi

Kompanyi ikorara ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ya BIG Mining mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango, yemeye kureka gukomeza kurengera mukeba wayo EMITRA Mining badikanyije, nyuma yo gusuzuma imbago n’imiterere y’aho izo Kompanyi zombi zemerewe gukorera.

Hifashishijwe inzobere mu gukoresha ikoranabuhanga mu kugaragaza imbibi, BIG Mining yemeye ko itari yaramenye ko yarenze imbago zayo ikajya mu z’abandi, ariko nayo isaba ko hategurwa inzira zo mu butaka zikoreshwa na EMITRA, bakazabasha kugenzura niba nayo yaba itarabarengereye.

Ubusanzwe izo Kompanyi zombi zikorera mu Kagari ka Kanyarira, zikorera ahantu hegeranye, ku buryo umwe ashobora kwinjira mu kw’abandi abizi cyangwa atabizi, ariko ntabwo byari bakamenyekanye kuko byagiye hanze ubwo abakozi ba BIG Mining bari mukazi bagahingukira mu mbago EMITRA ikoreramo ubushakashatsi bw’amabuye y’agaciro

Nyuma yo kuzenguruka imbago za EMITRA n’aho bagonganira na BIG Mining, umuhuza muri ubwo bwumvikane ari we RMA yasabye ko abafitanye ibibazo babikemura kuko ibyabaye bigaragarira amaso, maze asaba BIG Mining kureka gukomeza gucukura bagana mu mbago za EMITRA.

Umuyobozi wa RMA mu Ntara y’Amajyepfo Kanyarwanda Innocent, yavuze ko BIG Mining yakoresha ibikorwa remezo yari yamaze kubaka yinjira mu mbago za EMITRA, isubira inyuma aho gukomeza kuzamuka kandi ko bihita bitangira gukurikizwa.

Agira ati, "EMITRA yatugaragarije ko BIG Mining yayinjiriye mu mbago, ariko kubera ko hari ishoramari BIG Mining yakoze ryo kubaka inzira za kijyambere zinjira mu musozi, (Indani) zitapfushwa ubusa ahubwo yazikoresha itambika inamanuka isubira mu mbago zayo kandi bose babyishimiye".

Umuyobozi wa BIG Mining avuga ko bamaze gufunga aho bahuriraga na EMITRA kandi ko gukoresha abahanga mu kugaragaza imbago basanze koko bararengereyw EMITRA
Umuyobozi wa BIG Mining avuga ko bamaze gufunga aho bahuriraga na EMITRA kandi ko gukoresha abahanga mu kugaragaza imbago basanze koko bararengereyw EMITRA

Umuyobozi wa BIG Mining Thomas Habikimana avuga ko batari bamenye ko binjiye mu mbago za EMITRA, kuko gucukura mu kuzimu bigoye kumenya niba warenze imbibi, ariko ko bemeye guhagarika gucukura bagana mu mbago za EMITRA.

Agira ati, " Ntabwo byari byoroshye kuba waba ucukura mu butaka ngo umenye aho ugeze kuko imbago zitagaragaraga neza, ariko twazanye impuguke nabo bazana indi ngo twerekane izo mbago twembi biratunyuze, kuko mbere ntizagaragaraga neza, turumva nta ruhande ruzongera gukora rusatira urundi ngo tube twagirana ikibazo".

Umuyobozi wa EMITRA Mining Mathieu Musafiri, avuga ko bamaze kugeza ikibazo cyabo muri RMA, bihutiye kohereza abaza kubafasha kugikemura, kandi ko kuba hafashwe umwanzuro w’uko BIG Mining idakomeza gukora yinjira mu mbago za EMITRA babyarikiye neza.

Umuyobozi wa EMITRA avuga ko kuba BIG Mining itazongera gucukura ijya mu mbago za EMITRA bishobora gukemura ikibazo neza
Umuyobozi wa EMITRA avuga ko kuba BIG Mining itazongera gucukura ijya mu mbago za EMITRA bishobora gukemura ikibazo neza

Agira ati, "Basanze ikibazo cyacu gifite ishingiro kuko mu nzira ebyiri zose zinjira bacukura ziberekeza mu mbago zacu, hanzuwe ko BIG Mining itangira gukora isubira inyuma, twabyakiriye neza".

Ni ubwumvikane bugezweho nyuma y’uko abakozi ba EMITRA na BIG Mining bashyamiranye n’ubundi, bishingiye ku kutumvikana aho bakorera, ibyemejwe biramutse bishyizwe mu bikorwa hakaba hakongerwa kugaruka umwuka mwiza.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka