Ruhango: ibibazo by’abana byari byarananiranye bigiye gukemurwa n’abandi bana
Bitewe n’uko imiyoborere myiza imaze kwiganza mu gihugu, biratanga ikizere ko abana bazahagararira abandi bazagera ku nshingano zabo batorewe nta kabuza.
Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango, buravuga ko kuba harashyizweho abana bahagarariye abandi, bigiye gutuma ibibazo by’abana bivugutirwa umuti.
Akarere ka Ruhango kari mu turere tugaragaramo abana bafite ibibazo bitandukanye, birimo guta amashuri, ubuzererezi, gukoreshwa imirimo ivunanye n’ibindi.
Mu matora y’abana bazahagararira abandi ku rwego rw’akarere aherutse kuba tariki 22/08/2012, abana bagaragaje ko bafite inyota yo kuvuganira bagenzi babo ibi bibazo bigakemuka.
Abagiriwe ikizere bagatorerwa kuzahagararira abandi bana ku rwego rw’akarere ka Ruhango, barangajwe imbere na Munyaneza Olivier, bavuga ko bagiye gufatanya n’izindi nzego mu guhashya ibibazo abana bagihura nabyo.
Umuyobozi w’akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mugeni Jolie Germaine, yemeza ko aba bana batowe mu gihe imiyoborere myiza imaze kwiganza mu Rwanda, bakaba babitezeho guhindura byinshi mu bibazo by’abagenzi babo.
Komite y’abana batorwa igizwe n’abana batandatu harimo perezeda, visi perezida, umunyamabanga, abajyana babiri n’umwana uhagarariye ababana n’ubumuga.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|