Ruhango: Hatangiye gukwirakwizwa imfanyigisho ku bisasu

Mu karere ka Ruhango hatangiye gukwirakwizwa imfashanyigisho zifasha abaturage gusobanukirwa n’ibisasu kuko bimaze kugaragara ko muri ako karere abaturage bagenda bahitanwa n’ibisasu kubera kutabisobanukirwa.

Iki gikorwa gitangiye nyuma y’ibyifuzo by’abantu benshi basaba ko hakwiye kubaho ibishushanyo byakwifashisha gusobanurira abaturage ibi bisasu, dore ko benshi bihitana baba batabizi.

Iyi gahunda yo kuba hakwirakwizwa imfanyagisho, yasabwe cyane n’abashinzwe inzego z’umutekano ku rwego rw’umudugudu “community policing” tariki 02/10/2012, mu nama yahuje uru rwego na minisiteri y’umutekano.

Urwego rwa community policing rwavuze ko bimwe mu bibazo ruhura narwo harimo kuba abaturage barimo kugenda bahitanwa n’ibisasu binyanyagiye hirya no hino ku gasozi.

Bimwe mu bisasu bikunze gutoragurwa hirya no hino mu gihugu.
Bimwe mu bisasu bikunze gutoragurwa hirya no hino mu gihugu.

Supt. Azarias Uwimana ushinzwe igenzura ry’umutekano muri ministeri y’umutekano , yijeje abagize community policing ko hagiye kugira igikorwa kugirango izi mfashanyigisho ziboneke.

Mu minsi mike ishize nibwo hatangiye kugaragara bimwe mu bishushanyo by’ubwoko bw’ibisasu bimanitse ku biro by’akarere ka Ruhango.

Gusa abaturage bo bavuga ko, uku kumanika ibi bishushanyo ku biro by’akarere ka Ruhango bidahagije. Ahubwo ngo bari bakwiye kubimanura bikagezwa mu tugari ndetse bikajya bonahabwa abaturage mu bihe by’ibiganiro abayobozi bagirana n’abaturage.

Ubwo twandikaga iyi nkuru, twashatse kumenya niba ubuyobozi bw’aka karere hari ingamba zo kwegereza izi mfashanyigisho abaturage, ntibyadukundira kuko abayobozi b’aka karere hafi ya bose bari mu nama zitandukanye.

Eric Muvara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka