Ruhango: Hatangijwe imurikabikorwa hanaremerwa abatishoboye

Mu murenge wa Bweramana wo mu karere ka Ruhango, hatangijwe imurikabikorwa ry’abafatangabikorwa bakorera muri uyu murenge, iri murika bikorwa rikaba ryaranzwe no kuremera abatishoboye baryamaga kuri nyakatsi bahabwa matela.

Iri murikakabikorwa ry’iminsi 2 ryatangiye tariki 17/03/2014, ryitabirwa n’abafatanyabikorwa batanga service zitandukanye zirimo ubucurizi, ubuvuzi, uburezi, ubuhinzi, kwita ku mibereho myiza y’abaturage n’ibzindi.

Mukampazimpaka yishimiye cyane ko yahawe isaso.
Mukampazimpaka yishimiye cyane ko yahawe isaso.

Abitabiriye iri murika bikorwa, baranzwe no kuremera abaturage batishoboye aho babasasiye matela bakabakura kuri nyakatsi ndetse abandi bagahabwa ibiribwa bitandukanye.

Mukampazimpaka Cecile wahawe matela yavuze ko yishimiye cyane abafatanya bikorwa bakorera muri uyu murenge kuba baratekereje ku bakene nabo bakabagenera aho baryama.
Agira ati “nararaga ku musambi n’abana banjye, ariko ubwo baduhaye iri saso rwose biratunejeje kuko twe nta mikoro twari dufite yo kwikorera ibi mudukoreye.”

Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango bwavuze ko bidasanzwe kubona imurikabikorwa rihurirana no kuremera abatishoboye, umuyobozi w’akarere ka Ruhango Mbabazi Francois Xavier akaba yavuze ko ibi ari ibigaragaza ko Abanyarwanda bamaze kugira umuco wo kwishakamo ibisubizo.

Harimo no kumurika serivisi z'ubuzima.
Harimo no kumurika serivisi z’ubuzima.

Igikorwa nk’iki cyo kuremera abatishoboye na cyo ngo ni imurika ry’umuco umaze kuranga Abanyarwanda, aho bagomba kwikura mu bukene bamwe bazamura abandi. Ibi ngo nta handi hantu wapfa kubisanga.

Imurikabikorwa kandi nk’iri ngo ni umwanya mwiza ku bagenerwabikorwa, kuko bamenya ibyo bakorerwa bityo nabo bakaba bashobora kubikurikirana ndetse bakanabyigiraho mu rwego rwo kwiteza imbere.

Eric Muvara

Ibitekerezo   ( 4 )

kutahiriza umugozi umwe tubigire intego , kandi gufasha buri wese abyumve nk’imwe mungingo zigize umubiri we, duhige , ubundi u rwanda turugire rwiza , kandi rubere rwiza buri munyarwanda wese!

karangwa yanditse ku itariki ya: 18-03-2014  →  Musubize

abayobzi beza ni abamenya icyo abaturage babo bayobora bashaka maze bakabagerera ku ntego , aba bayobozi ndabashimiye kandi n’utundi duce natwo turebereho

masoro yanditse ku itariki ya: 18-03-2014  →  Musubize

Ese Imana yoguma ifasha Urwanda n’ abanyarwanda, ikabaja imbere ibihe vyose, n’ighugu citayeho le développement ikwiye kuri beneco pe.
Que dieu bénisse toute la communauté rwandaise

burundaise yanditse ku itariki ya: 18-03-2014  →  Musubize

mukomereze aho turabashyigikiye kandi muragaragaza ibikorwa by’indashyikirwa mu karere kanyu gusa iyo ubndi ufite ubuyobozi bwiza ntacyo utabasha kugeraho kuko ubuyobozi bwiza ni ubukorera abaturage kandi bugashyira inyungu zabo imbere.

Kenzo yanditse ku itariki ya: 18-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka