Ruhango: Hasenywe uruganda rwengaga Kanyanga

Polisi ifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Bweramana mu karere ka Ruhango, tariki 14/10/2015, basenye uruganda rwa Kanyanga rw’uwitwa Banterere Marcelin.

Banterere w’imyaka 50 y’amavuko, atuye mu mudugudu wa Nyagakombe Akagari ka Rwinyana mu murenge wa Bweramana Akarere ka Ruhango, ari naho uruganda rwenga ikiyobyabwenge cya Kanyanga rubarizwa.

Ibyafashwe byahise byangizwa
Ibyafashwe byahise byangizwa

Ubwo yafatwaga, akaba yarafatanywe litiro 320 yari agiye guteka ndetse n’inzi litiro enye za Kanyanga yari amaze guteka, uruganda rwe rukaba rwahise rusenywa, we ahita acika aburirwa irengero akaba agishakishwa n’inzego z’umutekano.

Ibikoresho byifashishwaga mu kwenga Kanyanga
Ibikoresho byifashishwaga mu kwenga Kanyanga

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Ruhango CIP Adrien Rutagengwa, akaba ashimira cyane uruhare rw’abaturage mu gufasha inzego z’umutekano mu guhashya abanywa bakanakora ibiyobyabwenge.

Polisi ntizemerera abakora ibyangiza ubuzima bw'abandi
Polisi ntizemerera abakora ibyangiza ubuzima bw’abandi

Akavuga ko Polisi y’aka karere, yamaze gufata ingamba zo guhangana n’ikibazo cy’ibiyobyabwenge, abantu bakabivamo bakajya gukora indi mirimo ibateza imbere, ntibakomeze gukora ibyangiza ubuzima bw’abantu kenshi bibakururira ipfu.

Eric Muvara

Ibitekerezo   ( 8 )

Kutabisenyamwabamumushyigikiye Ubazeababinyoyewasangaharangiritsebenshi

Manzi yanditse ku itariki ya: 15-10-2015  →  Musubize

Uwo muntu nashake urundi ruganda rutari urwa kanyanga kuko ndabona ari umushakashatsi

Kalinijabo jean baptiste yanditse ku itariki ya: 15-10-2015  →  Musubize

Ariko se hari gihe batababuza kanyanga koko? nibabitwike rwose kuko kanyanga imaze kuba ingeso mugihugu. courage polisi yacu.

Felix yanditse ku itariki ya: 15-10-2015  →  Musubize

Bakoze kubimena.Uzi ko uwabinyoye aba ameze neza neza nk’umusazi. Uzasanga akenshi aribo barwanye, bafashe abagore n’abakobwa ku ngufu,n’ibindi bibi byinshi. Ahubwo bashakishe n’ahandi biri nabyo babimene.

Mike yanditse ku itariki ya: 15-10-2015  →  Musubize

yampayinka ,umuntu arihanukira agashinga uruganda rukora ibimara abantu koko, n’ashakishwe bamukanire urumukwiye

Kibwa yanditse ku itariki ya: 15-10-2015  →  Musubize

ariko se ubu abantu bazumva ryari koko, kanyanga yangiza ubuzima bw’abantu ariko kugirango tubyumve biragoye pe

Kaneza yanditse ku itariki ya: 15-10-2015  →  Musubize

Ariko Kanyanga izashyira mugihugu-kuko mbona ubuyobozi bushyiramo ingufu nyinshyi ariko nkabona nkaho abantu basa nkaho batunva? ntekereza ko hakenewe ingamba shya

Robert yanditse ku itariki ya: 15-10-2015  →  Musubize

Igikorwa kizima kabsa turashima inego zumutekano mu kurandura iyi nyagwa yinzoga yazahaje abantu, anyway unabonye ahantu ikorerwa sinzi niba wabasha no kuyinywa ni mu mwanad gusa bagombe bayihashye

Juma yanditse ku itariki ya: 15-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka