Ruhango: Hasenywe uruganda rwengaga Kanyanga
Polisi ifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Bweramana mu karere ka Ruhango, tariki 14/10/2015, basenye uruganda rwa Kanyanga rw’uwitwa Banterere Marcelin.
Banterere w’imyaka 50 y’amavuko, atuye mu mudugudu wa Nyagakombe Akagari ka Rwinyana mu murenge wa Bweramana Akarere ka Ruhango, ari naho uruganda rwenga ikiyobyabwenge cya Kanyanga rubarizwa.

Ubwo yafatwaga, akaba yarafatanywe litiro 320 yari agiye guteka ndetse n’inzi litiro enye za Kanyanga yari amaze guteka, uruganda rwe rukaba rwahise rusenywa, we ahita acika aburirwa irengero akaba agishakishwa n’inzego z’umutekano.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Ruhango CIP Adrien Rutagengwa, akaba ashimira cyane uruhare rw’abaturage mu gufasha inzego z’umutekano mu guhashya abanywa bakanakora ibiyobyabwenge.

Akavuga ko Polisi y’aka karere, yamaze gufata ingamba zo guhangana n’ikibazo cy’ibiyobyabwenge, abantu bakabivamo bakajya gukora indi mirimo ibateza imbere, ntibakomeze gukora ibyangiza ubuzima bw’abantu kenshi bibakururira ipfu.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 8 )
Ohereza igitekerezo
|
Kutabisenyamwabamumushyigikiye Ubazeababinyoyewasangaharangiritsebenshi
Uwo muntu nashake urundi ruganda rutari urwa kanyanga kuko ndabona ari umushakashatsi
Ariko se hari gihe batababuza kanyanga koko? nibabitwike rwose kuko kanyanga imaze kuba ingeso mugihugu. courage polisi yacu.
Bakoze kubimena.Uzi ko uwabinyoye aba ameze neza neza nk’umusazi. Uzasanga akenshi aribo barwanye, bafashe abagore n’abakobwa ku ngufu,n’ibindi bibi byinshi. Ahubwo bashakishe n’ahandi biri nabyo babimene.
yampayinka ,umuntu arihanukira agashinga uruganda rukora ibimara abantu koko, n’ashakishwe bamukanire urumukwiye
ariko se ubu abantu bazumva ryari koko, kanyanga yangiza ubuzima bw’abantu ariko kugirango tubyumve biragoye pe
Ariko Kanyanga izashyira mugihugu-kuko mbona ubuyobozi bushyiramo ingufu nyinshyi ariko nkabona nkaho abantu basa nkaho batunva? ntekereza ko hakenewe ingamba shya
Igikorwa kizima kabsa turashima inego zumutekano mu kurandura iyi nyagwa yinzoga yazahaje abantu, anyway unabonye ahantu ikorerwa sinzi niba wabasha no kuyinywa ni mu mwanad gusa bagombe bayihashye