Ruhango: Hari ababyaye imburagihe bashaka kwiyahura kubera gutereranwa

Abakobwa bo mu Karere ka Ruhango batewe inda batarageza imyaka 18, bavuga ko bahura n’akaga gakomeye karimo gutereranwa, n’ababateye inda, ababyeyi babo n’abavandimwe babo, bikabaviramo kwiyanga kugeza ubwo bumva bakwiyahura.

Bitabwaho n'Umuryango Inshuti Nyanshuti bigishwa imyuga
Bitabwaho n’Umuryango Inshuti Nyanshuti bigishwa imyuga

Umwe muri abo bakobwa wabyaye afite umyaka 16, avuga uko yinjiye mu kazi ari naho yaterwaga inda n’umuhungu aramwihakana, bituma mu buzima bwo gutwita ahura n’ibibazo kuko n’ababyeyi be bahise bamwanga.

Avuga ko se umubyara ari we wamubangamiraga cyane, kuko n’uwamuteye inda atari akimwitaho, kandi ari bwo yari akeneye cyane umuntu umuba hafi, nyamara ababyeyi be bakamubwira amagambo mabi cyane cyane se umubyara.

Agira ati, “Nagize ihungabana numva nanze ubuzima numvaga nakwiyahura, uwanteye inda nari naramubuze kuko namuhamagaye kuri terefone mbimubwira ahita ayikuraho sinongera kumenya irengero rye, papa ni we wambangamiraga cyane aho nyuze agacira hasi. Maze gutwita nabuze aho mva n’aho njya numvaga ntazi ukuntu uwo ntwite azavuka ameze”.

Undi wabyariye iwabo na we tutifuje gutangaza amazi ye avuga ko yaterewe inda mu mujyi wa Kigali mu kazi ko mu rugo, ku myaka 17, arataha ageze mu rugo ababyeyi n’abavandimwe be baramwanga abonye bikomeye ava mu rugo ajya kwangara.

Agira ati “Papa yari amereye nabi yashakaga no kunkubita, mpitamo kuva mu rugo njya kwibana ngahingira ibyo ndya n’amafaranga yo kwishyura inzu, nahengeraga mu rugo batariyo ngasanga mama akangaburirra iyo nabaga nabibuze nkihutira kuva mu rugo ngo papa atanyica”.

Yongeraho ati, “Ni agahinda gakabije gutwita uri muto nta muntu n’umwe ukwitayeho yaba abavandimwe cyangwa ababyeyi. Barumuna banjye bangenderaga kure ngo batazaba nkanjye, namaze kubyara mbura aho njya nsubira mu rugo mvuga nti noneho ntibazanyica yenda bazagirira uruhinja impuhwe”.

Umukobwa utwite inda y’amezi arindwi arazwa ku gasozi

Arazwa hanze n'inda y'amezi 7 ntawe umwitayeho
Arazwa hanze n’inda y’amezi 7 ntawe umwitayeho

Undi mukobwa waterewe inda mu mujyi wa Kigali mu kazi ko mu rugo, avuga ko kuva yataha atigeze agira amahoro na rimwe kubera inkeke ashyirwaho na se umubyara, ku buryo no mu gicuku hari igihe asohorwa akarara ku gasozi.

Uwo mukobwa bigaragara ko inda imaze kuba nkuru avuga ko umunsi umwe se umubyara yafashe inkoni, akamusohorana na nyina umubyara kuko we yumvaga umukobwa we atava mu rugo.

Agira ati “Mama wanjye ahora ambwira ko nakwiyakira kugira ngo ntazabyara umwana ufite ibibazo, njyewe ntakundi nabigenza kuko n’ubundi bakunze kunsohora nkarara ku musozi, iyo basaza banjye na papa bagiye guhinga ni bwo njya koga mu rugo. Njya numva n’umwana ntwite atabaho kuko sinzi niba azaba ari muzima mu mutwe”.

Uwo mukobwa avuga ko bamutoteza bamubwira ko akwiye gusanga umugabo wamuteye inda, ariko ntabwo azi aho ari, ahubwo arara atukwa bugacya iyo yagerageje kujya mu rugo agahitamo kwisubirira ku gasozi.

Hari izihe ngaruka mu gihe umwana watereranwe atwite?

Umuhuzabikorwa w’Umuryango (Friend in Need) urwanya ihohoterwa ry’umugore n’umwana mu Karere ka Ruhango Claudette Tuyisenge, agaragaza ko ubukene no kutakirwa mu miryango kw’abana babyariye iwabo bituma bongera gusunikirwa mu bishuko maze rimwe na rimwe bakongera gutwita.

Avuga ko bakoze ubushakashatsi bagasanga abana batewe inda 67% bagira ibibazo by’ihungabana ku kigero cyo kuvurwa binyuze mu biganiro, hakaba n’abandi bisaba ko bajyanwa kwa muganga mu bashinzwe ibiganiro byimbitse mu kuvura abagizweho ingaruka n’agahinda gakabije.

Agaragaza ko kubera gutereranwa n’ababyeyi, abo bakobwa babyariye iwabo hari ubwo babura uko bavuza abana babo kubera kutandikwa mu bitabo by’irangamimerere.

Hari kandi ingaruka z’uburwayi budakira bwagaragaye kuko mu bakobwa 100 bafashije, babiri basanganywe ubwandu bwa Virus itera SIDA, hakiyongeraho ikibazo cyo kubura ubutabera ababahohoteye ntibabiryozwe.

Avuga ko gufasha abana babyariye iwabo badashyigikiwe n’ababyeyi ubwabo, bitatangaga umusaruro kuko babahohotera mu bitekerezo, agasaba ababyeyi kwihanganira ibyabaye ku bana babo kuko bakiri bato.

Uyu yirukanwe iwabo ajya kubyarira mu gasozi
Uyu yirukanwe iwabo ajya kubyarira mu gasozi

Agira ati "Twasanze iyo mwana abyaye ababyeyi baheranwa n’ipfunwe n’agahinda n’umubabaro, bigatuma batongera kwita ku mwana wabyaye, yemwe n’abavandimwe babo usanga babinuba".

Avuga ko mu byo bafasha abana harimo kubigisha imyuga itandukanye, kubashyiriraho irerero ribafasha kwita ku bana igihe ba nyina baba bari kwiga, kubaha igaburo ryuzuye, ariko bakabikora babanje kubaganiriza ngo babavure ibikomere by’umutima.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rusaba ababyeyi bahuye n’ibibazo byo kuba abana babo baratewe inda, kwihangana bakabakira kugira ngo birinde ibyaha bashobora kugwamo biturutse ku guhohotera umwana birimo n’igifungo.

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB rutera inkunga imishinga yakozwe n’imiryango itari iya Leta mu rwgo rwo gufasha abaturage, rusaba abahawe inkunga yo kwita kuri bene abo bana kugira uruhare mu kubaherekeza mu mishinga yabo, kuko ari byo biba byaratumye rubaha ubushobozi bw’amafaranga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka