Ruhango: Haravugwa amakimbirane mu kwinura umucanga mu mugezi w’Ururumanza

Mu Karere ka Ruhango, abagabo babiri bahanganiye mu mugezi w’Ururumanza, aho umwe avuga ko yahawe uburenganzira bwo kuwinuramo umucanga, naho mugenzi we akavuga ko na we asanzwe afite amasezerano n’Akarere ka Ruhango ko kuhakorera kandi atigeze ahagarikwa.

Bimenyimana avuga ko aho Nsengiyumva yatangiye kwinura umucanga ahamaze imyaka isaga 10 ahakorera
Bimenyimana avuga ko aho Nsengiyumva yatangiye kwinura umucanga ahamaze imyaka isaga 10 ahakorera

Biri kubera mu Murenge wa Mbuye, aho uwitwa Bimenyimana Theoneste, atabaza inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano ngo zimukiranure n’uwitwa Nsengiyumva Gilbert wamuteye mu mugezi yinuragamo umucanga.

Byatangiye mu mwaka ushize wa 2021 ubwo Bimenyimana yaganaga ibiro by’Umurenge wa Mbuye, ngo bimufashe kuvugurura amasezerano yo gukomeza kwinura umucanga mu mugezi w’Ururumanza mu Kagari ka Gisanga.

Icyo gihe ngo ubuyobozi bw’Umurenge aho kumusubiza ko amasezerano ye yakongerwa, bwandikiye Akarere ka Ruhango bugasaba ko habaho gufasha mu bushishozi niba koko Bimenyimana yakomeza kwinura uwo mucanga.

Bimenyimana avuga ko nta gisubizo yigeze abona kimubwira niba atazemererwa kongererwa amasezerano, cyangwa niba yamburwa aho hantu, bityo akomeza kwinura umucanga nk’uko bisanzwe awurunda ku nkengero z’umugezi aho imodoka ziza kuwuhakura ziwujyana i Kigali n’ahandi bubaka.

Bimenyimana avuga ko yatunguwe no kubona uwitwa Nsengiyumva aza aho hantu agatangira kwinura umucanga avuga ko yahahawe, kandi ahafitiye ibyangombwa bituma Bimenyimana yandikira Akarere ka Ruhango, agasaba gutesha agaciro amasezerano cyangwa icyangombwa kahaye Nsengiyumva kuko na we yari yarasabye kuhakorera kandi atarasubizwa.

Amakamyo akomeje gutunda umucanga wa Bimenyimana
Amakamyo akomeje gutunda umucanga wa Bimenyimana

Ibyo ngo ntacyo byatanze kuko ahubwo umucanga wa Bimenyimana watangiye gupakirwa na Nsengiyumva, kandi aho yakoreraga hakomeza kwinurwa na Nsengiyumva ahagarikiwe n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Mbuye.

Nsengiyumva ahakana ibyo gutwara umucanga wa Bimenyimana

Ku wa 21 Gashyantare 2023 ku gicamunsi ngo nibwo imodoka ebyiri zo mu bwoko bwa Howo zazaga gupakira umucanga wa Bimenyimana, ariko umukozi we agiye kuzishyuza abwirwa ko amafaranga ari aya Nsengiyumva kuko ari we uhafitiye ibyangombwa.

Kigali Today yashatse kumenya niba koko ubuyobozi bw’Umurenge wa Mbuye buzi icyo kibazo, busobanura ko bukizi ko Nsengiyumva afite icyangombwa yahawe ku wa 20 Gashyantare 2023 cyo kwinura umucanga aho Bimenyimana yakoreraga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbuye yabwiye Kigali Today ko Bimenyimana yakoreraga aho hantu atahafitiye ibyangombwa, kandi ko Nsengiyumva yahasabye akahahabwa kuko Bimenyimana we yagiye kuhasaba nyuma.

Bimenyimana avuga ko imihanda ijya aho yakoreraga yayiguze n'abaturage ubu ikaba iri gukoreshwa na Nsengiyumva
Bimenyimana avuga ko imihanda ijya aho yakoreraga yayiguze n’abaturage ubu ikaba iri gukoreshwa na Nsengiyumva

Agira ati, “Bimenyimana yahakoreraga nta byangombwa ahafitiye, Nsengiyumva yaje gusaba mbere, Bimenyimana yaje nyuma. Impamvu umucanga wa Bimenyimana utwarwa ni uko na we yawucukuraga awiba”.

Icyakora uwo muyobozi ntasobanura neza icyaba cyarakozwe mu myaka isaga 10 Bimenyimana akorera aho hantu yiba umucanga ntafatwe kandi waratwarwaga ku mugaragaro n’abakozi bakora ku manywa.

Agira ati: “Bimenyimana nta byangombwa afitiye aho hantu, impamvu uwo mucanga upakirwa n’abandi ni uko na we yawinuye awiba, hari icyo amategeko abiteganyaho”.

Ku rundi ruhande, Nsengiyumva avugana na Kigali Today we yemeje ko amakamyo abiri koko yaje gupakira umucanga, akajya kwiyama abakozi ba Bimenyimana n’abashoferi ko batazongera kumukandagirira mu buso yemerewe kwinuramo umucanga.

Asobanura niba yemera ko umucanga wa Bimenyimana yareka akawutwara, Nsengiyumva yavuze ko ibyo nta kibazo bimuteye, kuko n’ubundi ngo Bimenyimana yari yahawe igihe cyo kuba yahakuye umucanga we mbere y’igihe.

Agira ati, “Nta mafaranga yabo natwaye ahubwo nabiyamye kongera gusubira kwinura umucanga, kandi ninsaga mu gitondo hari uwongeye gusubira mu mazi, aho nemerewe gukorera nzafata uwo mucanga wose nk’uwanjye”.

Nsengiyumva avuga ko amakamyo yapakiye uwo mucanga yishyuye abakozi ba Bimenyimana nyamara bo bakabihakana, dore ko no mu gitondo cyo ku wa 22 Gashyantare 2023 hazindutse izindi kamyo ebyiri zigapakira umucanga wa Bimenyimana ariko ngo abakozi be ntibahabwe amafaranga.

Akarere ka Ruhango karateganya guhuza abo bagabo bombi bagasobanurirwa ibyo basabwa

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukung, Rusilibana Jean Marie Vianney, avuga ko ku wa 21 Nyakanga 2023 hari ibyo yavuganye na Bimenyimana uko ikibazo yagejeje ku bayobozi cyakemuka.

Rusilibana avuga ko Bimenyimana yakoreraga aho hantu atahafitiye ibyangombwa, kandi hamaze guhabwa uwitwa Nsengiyumva kuva tariki ya 20 Gashyantare 2023 kuko ari nabwo yahawe icyangombwa.

Abakozi ba Bimenyimana bifashe mapfubyi nta kazi
Abakozi ba Bimenyimana bifashe mapfubyi nta kazi

Asobanura ko Bimenyimana asanzwe akorera aho hantu koko ariko ashobora kuba hari n’ahandi yiyongereyeho, ari na ho yambuwe hagahabwa undi byemewe n’amategeko, kandi ko yamenyesheje abo bagabo bombi ko bitarenze ku wa 28 Gashyantare bazaba bahuye bakaganira.

Agira ati: “Ibyo bapfa ni ibintu byoroshye, Bimenyimana afite aho akorera yanaherewe ibyangombwa ariko hari ahandi yiyongereyeho, rero ntabwo acyemerewe kuhakorera hahawe Nsengiyumva”.

Rusilibana na we ntasobanura neza impamvu Bimenyimana amaze imyaka irenga 10 akorera aho hantu mu buryo butemewe kandi ntahagarikwe, mu gihe Bimenyimana we ahamya ko ahafitiye amasezerano yagiranye n’Akarere.

Ku kijyanye n’igisa n’umutekano muke gitutumba aho hantu kubera gutwara umucanga wa Bimenyimana n’abakozi be ndetse n’aba Nsengiyumva, Rusilibana abasaba kubigendamo gahoro kuko hari umurongo uzahabwa icyo kibazo kandi ko kidakomeye cyane.

Ku bijyanye n’umucanga wa Bimenyimana uri gutwarwa, Rusilibana avuga ko akwiye kumvikana n’uwahawe aho hantu, igihe umucanga we wazaba wamaze kuhavanwa bityo bakirinda amakimbirane.

Ubwo Kigali Today yageraga ahabereye ikibazo cyo gupakira umucanga ku wa 21 Gashyantare 2023, yasanze ku munsi ukurikiyeho, abakozi ba Nsegiyumva bari kwinura umucanga bawutandukanya n’uwa Bimenyimana, ariko abakozi ba Bimenyimana bagakomeza kugaragaza ko amakamyo yo akomeje kubatwarira umucanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka