Ruhango: Haracyagaragara abana bata amashuri bakishora mu mirimo ivunanye

Ubuyobozi bw’akarera Ruhango buratangaza ko hari abanyeshuri bata amashuri bakajyanwa mu mirimo ivunanye irimo kurinda umuceri, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, kwikorezwa ibintu bivunanye n’ibindi.

Akenshi ibi bikunze gukorwa n’abana baba bafite ababyeyi b’abakene kuko baba babona kwiga kwabo kutameze neza, bagahitamo kujya kwishakira imibereho.

Mugeni Jolie Germaine, umuyobozi w’akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, avuga ko ngo nubwo iki kibazo kidakabije ababyeyi bakwiye guhaguruka bakubahiriza inshingano zabo bakita ku bana babyaye.

Leta yemera gufasha abana badafite ubushobozi ariko ababyeyi bakwiye kugira uruhare rwabo hanyuma Leta ikaza ari umwunganizi; nk’uko Mugeni akomeza abisobanura.

Uretse abana bata amashuri kubera ikibazo cy’amikoro macye, hari n’abana bava mu miryango yabo kubera ikibazo cy’amakimbirane akenshi aba ari hagati y’ababyeyi babo.

Icyo gihe iyo abana bavuye mu ngo zabo, bahita bajya gushaka imirimo yatuma babaho, abandi bakishora mu mihanda aho bajya gusabiriza ibibatunga.

Eric Muvara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka