Ruhango: Hamenwe hanatwikwa ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 20Frw

Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Muhanga buratangaza ko ibiyobyabwenge bifite agaciro k’asaga miliyoni 20 z’Amafaranga y’u Rwanda byafatiwe mu Karere ka Ruhango, kuva mu kwezi kwa Gicurasi 2019 byatwitswe ibindi biramenwa.

Ibiyobyabwenge bitandukanye byafashwe byatwitswe ibindi biramenwa
Ibiyobyabwenge bitandukanye byafashwe byatwitswe ibindi biramenwa

Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Muhanga buratangaza ko ibiyobyabwenge bifite agaciro k’asaga miliyoni 20 z’Amafaranga y’u Rwanda byafatiwe mu Karere ka Ruhango, kuva mu kwezi kwa Gicurasi 2019 byatwitswe ibindi biramenwa.

Ubushinjacyaha butangaza ko hari ibiyobyabwenge bizanwa mu karere ka Ruhango biturutse hanze y’igihugu nk’urumogi, hakaba n’ikiyobyabwenge cya kanyanga gikorerewa muri ako karere ku buryo abagikoresha baba bacyikoreye cyangwa bakiguze hafi mu baturage.

Mu gikorwa cyo kumena no gutwika ibyo biyobyabwenge byafashwe, ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Muhanga mu ifasi igizwe n’uturere twa Ruhango, Muhanga na Kamonyi, bwasobanuriye abaturage ububi bw’ibiyobyabwenge ku buzima bwabo by’umwihariko urubyiruko, kuko bigaragara ko ari rwo rubikoresha cyane.

Zimwe muri izo ngaruka harimo kwangirika k’ubwonko, n’imyanya y’ubuhumekero, ibyaha byo guhungabanya umutekano hakiyongeraho n’ibihano birimo gufungwa kuva ku myaka irindwi kugeza ku gifungo cya burundu, bitewe n’ubwoko bw’ibiyobyabwenge byafatanywe ubicuruza cyanga ubikoresha.

Urumogi ahanini ngo ruturuka hanze y'igihugu
Urumogi ahanini ngo ruturuka hanze y’igihugu

Abaturage bamwe barimo n’abayobozi b’inzego z’ibanze bagaragaza ko hari abaturanyi babo bakoresha cyangwa bagacuruza ibiyobyabwenge ariko hari ibyo baba badasobanukiwe kuko hari n’ababibonye bwa mbere ubwo bari bakibyerekwa n’inzego z’umutekano birimo nk’urumogi.

Umwe mu rubyiruko rwari ruhari, Anais Mukadisi, avuga ko akunze kubona abakoresha ibiyobyabwenge bateje umutekano muke bigakurura amakimbirane mu miryango, guta amashuri ku bana no kuba hari urubyiruko rw’abakobwa rutwara inda zitateganyijwe kubera kwishora mu biyobyabwenge.

Agira ati, “Ingaruka ya mbere ni ukudindira mu iterambere, byagera mu bashakanye ugasanga harimo amakimbirane, ukabona umugore yishe umugabo cyangwa umugabo yishe umugore, abana bagasigara ari imfubyi”.

Yongeraho ati, “Ku rubyiruko rw’abakobwa noneho byo birushaho kumera nabi kuko usanga batwara inda zitateganyijwe, dukwiye kubirwanya kuko urubyiruko rugiye mu biyobyabwenge rurangwa n’urugomo no kwitwara nabi”.

Umuyobozi w’Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Muhanga, Nshimiyimana Michel, avuga ko kuva muri Gicurasi 2019, hafashwe ibiyobyabwenge bya kanyanga litiro zisaga 400, urumoyi bitazinze ibiro 13,5 na bure zarwo zisaga 3000.

Bimwe muri byo bikaba byarakorewe mu Karere ka Ruhango mu gihe ibindi bikurwa mu tundi turere cyangwa inyuma y’igihugu.

Rwiziringa ni ikindi kiyobyabwenge cyeretswe abayobozi kuko imbuto zacyo ari mbi ku bazihekenya
Rwiziringa ni ikindi kiyobyabwenge cyeretswe abayobozi kuko imbuto zacyo ari mbi ku bazihekenya

Nshimiyimana avuga ko abafashwe bakorewe amadosiye ari nayo mpamvu ibyo bafatanwe bigira igihe cyo kumenwa cyangwa gutwikwa, ibice by’imijyi akaba ari ho ibiyobyabwenge byiganje kurusha mu cyaro.
Agira ati, “Usanga ahagiye haba udusantere tw’ubucuruzi ari naho ibiyobyabwenge byiganje, kumenya agaciro k’ibyo twafashe ntibyoroshye ariko iyo tubajije ababicuruza, batubira ko agapfunyika gato k’urumugi kagura hejuru ya 500frw, icupa rya kanyanga rikaba ryagura arenga 2000frw, bivuze ko ibyo mubonye uyu munsi birengeje agaciro ka miliyoni 20frw”.

Asaba abaturage kwirinda ibiyobyabwenge kuko usibye kuba ubifatiwemo ahanwa bikomeye kugeza ku gifungo cya burundu, hari no guhomba umutungo ugera ku ihazabu ya miliyoni 30Frw bitewe n’icyiciro cy’ibiyobyabwenge yafatanwe.

Ibiyobyabwenge bikunze gufatwa hirya no hino byiganjemo kanyana ikaba iri ku rwego rw’ibiyobyabwenge byoroheje n’urumogi rwashyizwe mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bikomeye, ku buryo urufatiwemo ashobora no gufungwa ubuzima bwe bwose.

Abayobozi b’inzego z’ibanze mu Karere ka Ruhango beretswe ibiyobyabwenge bikunze kwigaragaza kugira ngo barusheho gutanga umusanzu wabo mu kubirwanya.

Abayobozi mu nzego z'ibanze basabwe kongera ubufatanye mu kurwanya ibiyobyabwenge
Abayobozi mu nzego z’ibanze basabwe kongera ubufatanye mu kurwanya ibiyobyabwenge
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka