Ruhango: Hagiye kwifashishwa za SACCO kugira ngo abaturage bishyure Mitiweli

Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango, bwasabye inzego z’ibanze gufatanya n’imirenge SACCO gufasha abaturage batarashobora kujya mu bwisungane mu kwivuza kubona amafaranga yo kuyishyura. Ibi byasabwe izi nzego zombi mu nama y’umunsi umwe yahuje ubuyobozi bw’akarere n’izi nzego tariki ya 01/03/2013, hagamijwe kureba uko abaturage bitabiriye mitiweli bakwiyongera kurushaho.

Mu myanzuro yafashwe n’uko abayobozi b’inzego z’ibanze bagomba gufasha abaturage kwibumbira mu bimina hanyuma sacco zikabaha inguzanyo yo kwishyura ubwisungane mu kwivuza.

Gusa abahagarariye za sacco muri iyi nama, bagaragaje ko bafite impungenge mu kwishyurwa aya mafaranga, kuko abaturage bashobora kutazabiha agaciro bitewe n’uko bazaba babisabwe n’ubuyobozi.

Abayobozi n'abahagarariye za SACCO mu nama igamije kongera umubare w'abinjira mu bwisungane mitiweli.
Abayobozi n’abahagarariye za SACCO mu nama igamije kongera umubare w’abinjira mu bwisungane mitiweli.

Musabyimana Dieudonne n’umucungamutungo wa sacco mu murenge wa Byimana, yagize ati “rwose twishimiye uyu mwanzuro kuko n’ubundi sacco zagiyeho kugirango zunganire iterambere ry’abaturage, ariko nano tukagira impungenge ko bizagorana kwishyura aya mafaranga”
Umuyobozi w’akarere ka Ruhango Mbabazi Francois Xavier, yahumurije za sacco, azibwira y’uko abayobozi aribo bazagira uruhare mu kwishyuza aya mafaranga.

Uretse impamvu z’ubushobozi buke zibangamira abaturage mu kwishura mitiweli, hari n’abavuga ko batajya mu bwisungane mu kwivuza kuko badahabwa agaciro n’abaganga.

Minani Frodouard utuye mu mudugudu wa Kebero akagari ka Kebero umurenge wa Ntongwe, kimwe n’abagenzi bavuga ko bishimira umuntu wazanye mitiweli, ariko bakanenga uburyo bakirwamo n’abagannga igihe barwaye.

Yagize ati “iyo ugiye kwivuza bakakwandikira umuti urenze 500 cyangwa 1000 ugomba kuwigurira bigeretseho n’agasuzuguro kenshi cyane, iyo ubonye umuntu wawe akurembanye urahindukira ukigira mu mavuriro yigenga”
Kugeza ubu akarere ka Ruhango kari kukigereranyo cya 71,4 %, bakaba baharanira kugera hejuru y’ikigeranyo cya 80 % mu gihe kitarenze iminsi ine.

Muvara Eric

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka