Ruhango: Hadutse ubucuruzi butuma abantu batitabira indi mirimo

Mu karere ka Ruhango haje ubundi bucuruzi budasanzwe butuma abantu bibagirwa gukora indi mirimo n’abari bafite ingendo bakazihagarika bakabanza gucuruza. Ubwo bucuruzi busaba igishoro cy’amafaranga 100 gusa, bushobora gufasha ubwinjiyemo gukorera andi menshi.

Ubu bucuruzi bushya nibwo bukigera mu karere ka Ruhango, bukorwa mu buryo bwo kugerageza amahirwe, aho bafata ibintu bitandukanye bakabitandika ahantu hashobora kungana na santimetero 5 ku 10 ubundi bakahaca uruziga.

Iyo bamaze guca uru ruziga abantu bararuzenguruka, umuntu ubyifuza akishyura inoti y’ijana hanyuma agahabwa amahirwe yo guhagarara inyuma y’umurongo baba batambitseho umugozi, akarujugunya uruziga muri bya bintu byatanditswe.

Ufata akuma gakoze mu ruziga ukajuganya muri ibintu icyo kaguyemo ukaba aricyo utwara.
Ufata akuma gakoze mu ruziga ukajuganya muri ibintu icyo kaguyemo ukaba aricyo utwara.

Iyo umaze kujugunya icyo ruguyeho nicyo utwara, rutagira icyo rugwaho ukaba urahombye. Bimwe mu bintu biba byatanditswe n’abacuruzi, harimo amasafuriya, inzoga, imitaka, teremusi, matela, amavuta, bombo, isabune, n’utundi tuntu twinshi.

Abitabiriye ubu bucuruzi hari ababyungukiyemo, ariko abenshi babihomberamo kuko hari nk’umuntu washoraga 100 agatombora ibintu bifite agaciro k’ibihumbi bibiri, hakaba n’ushora ibihumbi 7.000 agacyura ubusa.

Hitabajwe Inkeragutabara ngo ubu bucuruzi bukorwe neza.
Hitabajwe Inkeragutabara ngo ubu bucuruzi bukorwe neza.

Amasaha y’ubu bucuruzi yagiye kurangira hari abantu bamaze kurakarira ababuzanye bababwira ko batazagaruka, gusa inzego z’umutekano zari zihari ku buryo nta kibi cyari kuhabera bigaragara ko ubu bucuruzi bunemewe.

Abakurikiraniye hafi ubu bucuruzi, bavugaga ko aribwo bwa mbere bwunguka cyane. Umwe mu babwitabiriye yagize ati: “Ndakubwiza ukuri bashobora kuba batwaye ibintu bifite agaciro k’ibihumbi 300, ariko aba bo binjije nka miliyoni y’amafaranga”.

Aha umukecuru yashoye 100 abona amasafuriya 2 arishima cyane.
Aha umukecuru yashoye 100 abona amasafuriya 2 arishima cyane.

Abazanye ubu bucuruzi birinze byinshi ku kuvugana n’itangazamakuru bavuga ko babumazemo umwaka n’igice babukora. Bagize bati: “Nibwo bwa mbere twagera hano mu Majyepfo, ariko mu Majyaruguru barabumenyereye cyane ndetse n’Iburasirazuba turabukoraga cyane”.

Ubu bucuruzi bwatangiye mu gihe cya saa Mbiri buhagaragara nka saa Kumi nimwe, ku buryo umuntu wahageraga, yahitaga ahagarika izindi gahunda zose akabanza agacuruza.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

buriya bucuruzi ni URUSIMBI leta yagombye kubihagarika. cyane ko bigomesha n’abaturage, bizatuma abantu bangiza n’imitungo yabo ngo bagiye gusheta.

dominique yanditse ku itariki ya: 21-01-2013  →  Musubize

nta noti y’ijana ikibaho ni igiceri cy’ijana murakoze kutugezaho amakuru

yanditse ku itariki ya: 20-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka