Ruhango: Gutinya kwiyongera kw’ibiciro ngo biri mu bituma Akanozasuku katitabirwa
Bamwe mu bakora umwuga w’ubumotari mu karere ka Ruhango, baravuga ko akanozasuku kuba katakitabirwa gukoreshwa, ahanini ngo biterwa no kwiyongera kw’ibiciro.
Abamotari bavuga ko kuva aho akanozasuko gatangiriye gukoreshwa muri aka karere ka Ruhango, ngo abamotari bagiye bongera amafaranga y’akanozasuku ku mafaranga y’urugendo umugenzi agomba gukora.
Aha ngo byatumaga umugenzi abwira umumotari kureka kumuha ako kanozasuko kuko akenshi umugenzi yabaga atateganyije ayo mafaranga yinyongera.
Bamwe mu bamotari bavuga ko hari igihe umugenzi yangaga akanozasuku kugirango atakishyura, umumotari nawe akamubwira ko atari bumutware kugirango adacibwa amande. Aha ngo hagahita haza undi mu motari utitaye kubyo gucibwa amande agahita amutwara, ibi byatumaga abandi bamotari nabo biyemeza gutwara abagenzi batabambitse akanozasuku.

Hategekimana Fidel ni umumotari muri santire ya Buhanda mu murenge wa Kabagali akarere ka Ruhango, avuga ko uretse kuba abagenzi barangaga kwishyura aya mafaranga, n’ubundi ngo kubwabo basangaga amafaranga 40 ari menshi ku kanozasuku kamwe.
Agira ati “erega n’ubundi abagenzi turabarenganya, amafaranga 40 kuri buri rugendo ni menshi, ahubwo abayobozi bacu, bakwiye kwicara bakagabanya aya mafaranga, hanyuma umumotari akajya ariwe uyiyishyurira. Rwose abayobozi bacu ntibareke kudushakamo indonke”.
Mutunzi Antoine ashinzwe amakoperative mu karere ka Ruhango, avuga ko icyafasha mu gukemura iki kibazo, aruko abamotari bakwibumbira mu makoperative afite ingufu agashyiraho abayobozi b’inyangamugayo, ubundi bakicarana bakumvikana ku biciro bya nyabyo, aho kugirango akanozasuku gahagarikwe gukoreshwa burundu.
Tariki ya 29/02/2012, nibwo akanosuku katangiye gukoreshwa mu karere ka Ruhango, aho byari biteganyijwe ko umumotari uzajya afatwa atwaye umugenzi utakambaye azajya acibwa amande y’ibihumbi 10. Gusa kugeza ubu uretse kubona n’umugenzi ukambaye, niwakaka umumotari ngo apfe kukabona.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|