Ruhango: Gutaha kw’abanyeshuri kwabaye ikibazo hitabazwa imodoka itwara inka
Kuri uyu wa Kane tariki 28/03/2013 nibwo abanyeshuri bagombaga gufunga igihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2013, ariko bamwe ntibyaboroheye kuko babuze uko bataha kubera ikibazo cy’imodoka zabaye nke.
Ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri n’inzego z’umutekano, buvuga ko bwazindukiye mu muhanda guhera nka saa kumi z’igitondo bushakira abanyeshuri imodoka zibacyura ariko bikomeza kuba ikibazo.
Bamwe mu banyeshuri bategerwaga imodoka zisanzwe zitwara abagenzi, polisi nayo igakomeza gutega imodoko zisanzwe ikazisaba kubatwarira abanyeshuri.

Gusa byaje kugera mu masaha y’umugoroba ubona umubare w’abanyeshuri utagabanuka kugeza ubwo hitabajwe imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yari ivuye gutwara inka i Cyangugu isabwa gufasha abanyeshuri ntibarare mu nzira.
Iyi Fuso abanyeshuri bayitabiriye ku bwinshi bisa nk’aho umubare wagabanutse. Ku bufatanye bw’inzego zitandukanye zakomeje kurwana n’iki kibazo kugeza abanyeshuri bose babonye uko bataha.
Umwe mu bayobozi b’ikigo utashatse ko amazina ye agaragara mu itangazamakuru, yavuze ko mbere y’uyu munsi bagerageje kuvugana n’ibigo bitwara abagenzi kugirango bazabatwarire abanyeshuri birananirana, akavuga ko ubushize itaha ry’abanyeshuri ryagenze neza kuko hari hagikorera ikigo cya KBS ubu kitakihakorera.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ubu ari isomo babonye ko iki kibazo kitazongera kubaho ngo kuko bazajya bagerageza kwitegura hakiri kare.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
ahubwo se iyi fuso ifite ubwishingizi bw’abantu bangahe?
birakomeye nkabarezi bagomba kureba uburyo byazajya bikemuka jye ndibaza nti" yagahunda yo gupanga intara mubyiciro ntigikorwa ,ese yagahunda yabayobozi bibigo bajyaga bakora bagatumizaho agence zegereye ibigo byamashuri bayobora nayo ntigikorwa "INAMA:buriwese agomba kubonako umunyeshuri wese ari nkumwanawe bityo bizadufasha gucyemura icyo cyibazo. murakoze.
Iyo modoka isanzwe itwara amatungo se yatwaye abanyeshuri b’ingeri zose cyangwa ni babandi basanzwe bitwa nyine "Inka" cyane ko wumva hari abari bamaze gutaha (ab’inkwakuzi).
Mana weee kobavuga ko babikemuye se kandi ibi n’ibiki?