Ruhango: Gushyiraho intumwa z’abakozi mu bigo by’abikorera si ukuneka –Mayor Mbabazi

Guhera tariki ya 31/03/2015, hazatangizwa amatora y’intumwa z’abakozi bahagarariye abandi n’abagize komite zishinzwe ubuzima n’umutekano mu bigo by’abikorera.

Iki gikorwa cyateguwe na minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo (MIFOTRA) hagamijwe kubahiriza uburengenzira bw’umukozi ndetse n’umukoresha, kugira ngo umurimo bahuriyeho urusheho gutera imbere.

Ubwo yafunguraga amahugurwa yagenewe abikorera kuri iki gikorwa cyo gutora abagize izi nzego tariki ya 06/03/2015, umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier, yabwiye abayitabiriye ko izi ntumwa atari izije kurwanya abakoresha cyangwa ku baneka, ahubwo ko ari ukugira ngo umurimo urusheho gutera imbere.

Abakozi ba MIFOTRA basobanurira abikorera impamvu yo gushyiraho intumwa z'abakozi.
Abakozi ba MIFOTRA basobanurira abikorera impamvu yo gushyiraho intumwa z’abakozi.

Mbabazi yasabye abikorera kuzubahiriza iki gikorwa cy’amatora kuko bizarushaho kugabanya urwikekwe rwajyaga rurangwa hagati y’abakozi n’abakoresha.

Nkundabakora Karima, Umugenzuzi mukuru w’umurimo muri MIFOTRA, asobanura impamvu z’iki gikorwa, yavuze ko byajyaga bigaragara ko mu bikorera amategeko arebana n’umurimo atubahirizwa.

Ariko izi komite nizimara kujyaho, ngo izi ntumwa z’abakozi zizajya zigira inama umukoresha ndetse n’umukozi igihe hari ibitagenze neza kuri buri ruhande, bityo buri umwe akorere mu bwisanzure umurimo urusheho gutera imbere.

Na none kandi komite z’ubuzima n’umutekano nazo zizajya ziba zishinzwe kugira inama umukoresha mu gihe hari aho bigaragara ko haba ku buzima bw’abakozi cyangwa umutekano, hari ibikenewe byatuma akazi katagenda neza.

Abitabiriye aya mahugurwa banyuzwe n'ubusobanuro bahawe ku ishyirwaho ry'abakozi bahagarariye abandi.
Abitabiriye aya mahugurwa banyuzwe n’ubusobanuro bahawe ku ishyirwaho ry’abakozi bahagarariye abandi.

Abitabiriye aya mahugurwa banyuzwe n’ubusobanuro bahawe bahamya ko ibi bigiye gutuma abakozi baharanira guteza imbere umurimo wabo.

Ikigo gifite abakozi bari hejuru ya 10 nicyo kirebwa n’iki gikorwa, naho igifite abari munsi yabo bazajya bashyiraho intumwa z’abakozi ku bwumvikane kuko bo amategeko atabareba.

Komite zizajya zitorwa bitewe n’abakozi b’ikigo uko bangana. Ku bigo bite abakozi bari hejuru ya 10 kugeza kuri 29, bazajya batora intumwa imwe n’umusimbura, naho ibigo bite abakozi bari hejuru ya 30 bazajya bashyiraho komite y’abantu 5.

Eric Muvara

Ibitekerezo   ( 2 )

Nibyiza cyane ariko nuko mutashyizemo na subcontract ngo nabo bamenye ko iri tegeko ribareba, Urugero :nkaba Planton bibigo bya Leta kuko nabo haraho bagikoronezwa,nta nubwishingi bagira ,urumva ni kibazo gukoresha umukozi nta bwiteganyirize.

muvunyi emmanuel yanditse ku itariki ya: 8-03-2015  →  Musubize

aha ndakeka ko baje bagamije ubwuzuzanye atari ukuneka ahubwo ari uguhuriza hamwe imbaraga kuko nta mugabo umwe

tigana yanditse ku itariki ya: 8-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka