Ruhango: COKAFEM yanyuzwe n’uburyo umugore arimo kwiteza imbere
Umuryango uharanira iterambere ry’umogore no kurwanya ihohoterwa mu karere k’ibiyaga bigari “COCAFEM,” urishimira uko abagore barimo guharanira kwiteza imbere, bakaba basaba n’abandi bogore guhindura imyumvire bakareka guhora bateze amaboko abagabo.
Ibi babitangaje nyuma yo kubona bimwe mu bikorwa abagore bo mu murenge wa Byimana mu karere ka Ruhango bamaze kwigezeho, ubwo abagize uyu muryango bari mu muhango wo kiwizihiza umunisi w’umugore tariki ya 14/3/2014.

Umuhango wo kwizihiza umunsi w’umugore ubusanzwe wizihizwa tariki ya 08/03 buri mwaka, COCAFEM yo yawijihije tariki ya 14/3/2014 mu murenge wa Byimana, aho abawugize basuye bimwe mu bikorwa by’iterambere bakirebera uko umugore w’umunyarwa arimo guharanira kwiteza imbere.
Gatarina Bwinuro n’umukecuru w’imyaka 84, akora umwuga w’ububoshyi bwa Gaseke, avuga ko buri mugore wese abishatse yatera imbere, keretse ngo udakora.

Yagize ati “Dore ubu nta mugore ugisaba umugabo we igitenge, amafaranga yo guhaha tuyishakaho, ubu ngurisha igiseke kimwe amafaranga make aba ari 3000, ubundi nta mugore utatera imbere igihe yahagurutse agakora.”
Budomo Hyacinth n’impuguke mu buringanire mu muryango w’ibiyaga bigari, avuga ko yashimishijwe cyane n’uko umugore ahabwa uburenganzira bwose kugirango yiteze imbere, akaba asaba abagore bose guhaguruka bagakora.
Nyirarukundo Ignaciene n’umudepite uhagarariye ishyiramwe ry’abagore bari mu nteko wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, nawe yashimangiye ko umugore wahagurutse agakora, bituma nta hohoterwa ribaho, kuko ngo akenshi ihohoterwa rikunze gukururwa n’ubukene.
Uyu muryango COCAFEM, ukaba uhuriwemo n’ibihugu 3 aribyo u Rwanda, Burundi na Congo.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
erega Kagame ntacyo atazaha umuryango nyarwanda, guteza imbere umwari n’umutegarugori byaye imbarutso y’iterambere ry’ikigihugu, aba rero ntakuntu batakishimira iterambere ry’umugore rwose kuko rigaragarira buri wese.