Ruhango: Biyemeje kwita ku byo bita utuntu duto tubatesha amanota mu mihigo
Abaturage bo mu Murenge wa Ruhango bavuga ko biyemeje kwita ku tuntu bitaga duto, ariko dutuma batakaza amanota mu mihigo y’Uturere.

Bavuga ko kubera ubukene n’imbaraga nke wasangaga n’ibyo bashoboye batabishyiramo imbaraga, kandi abasuzuma imihigo y’Akarere bashobora kubirebaho.
Urugero rutangwa ni ukuba mu gusuzuma imihigo y’Akarere umwaka ushize w’ingengo y’imari hararebwe isuku, n’uturima tw’igikoni, ibi bikaba byaratanze amanota make kandi ntawe utashobora kubigeraho.
Imirire mibi na yo ngo yaba yarabaye intandaro yo kutesa imihigo ijyanye n’imibereho myiza ku buryo bunoze.
Mu Murenge wa Ruhango hamwe mu hagaragara ibyo bibazo, ku bufatanye n’umushinga wa Komisiyo y’ubutabera n’amahoro (CJDP) ukorera muri Diosezi ya Kabgayi, abaturage bafashijwe kubona imbuto z’imboga na Soya kugira ngo babashe kunoza imirire.
Bavuga ko izo mbuto zizatuma barushaho kunoza imirire n’isuku dore ko ngo bazanahabwa amatungo magufi azabaha ifumbire, bikazatuma nibura babona icyo baheraho bakora bakazamura imibereho.
Mukakarangwa Vestine utuye mu Murenge wa Ruhango mu Kagari ka Buhoro avuga ko yahawe izo mbuto nyuma yo kwigishwa uko uturima tw’igikoni dukorwa kandi ko azazibyaza umusaruro.
Agira ati “Ikibazo cyari ubujiji, none mbonye baduhaye Soya n’umurama wa karoti kandi inaha zirahera ni uko tutazihingaga. Ubu tugiye kuzihinga tubashe kwiteza imbere”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango Nahayo Jean Marie avuga ko abaturage b’ibyiciro byose bashobora kugira uruhare mu kwesa imihigo y’Akarere igihe buri wese yitaye ku nshingano ze.
Agira ati “Hari utuntu duto abaturage basuzugura dushobora kutwimisha amanota. Urugero ni nk’uturima tw’igikoni, ntawe utagakora, isuku ntawe utakaraba, nabibukije inshingano zabo kandi nibazikurikiza bizazamura igipimo mu kwesa imihigo”.

Umuhuzabikorwa wa Komisiyo y’ubutabera n’amahoro muri Diosezi ya Kabgayi Niyonshima Astelie, avuga ko kugira ngo abaturage babarizwa mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri bashobore kugira uruhare mu mihigo y’Akarere, bahisemo kubashyira hamwe mu matsinda kugira ngo abafite imbaraga babashe kuzamura bagenzi babo bashaje.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|