Ruhango: Biyemeje gushakira hamwe uko umuturage yarushaho kungukira ku mufatanyabikorwa
Abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Ruhango (JADF) n’ubuyobozi bw’Akarere, baravuga ko biyemeje gushyira hamwe bakareba uko umuturage yungukira mu bikorwa bihuriweho n’izo nzego, hagamijwe gukemura ibibazo byugarije imibereho myiza y’abaturage.
- Imiryango isaga 40 ni yo yitabiriye imurikabikorwa
Byatangarijwe mu gikorwa cyo gutangiza imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Ruhango, aho abaryitabiriye bagaragaje ko hari ahakiri icyuho mu gukemura ibibazo bishingiye ku bitekerezo by’umuturage mu kwiteza imbere, n’ibiteganywa n’umufatanyabikorwa.
Abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Ruhango kimwe n’ahandi, bakunze kuvugwaho iteganyabikorwa rijyanye n’imihigo y’uturere, ariko ishyirwa mu bikorwa ryayo rikagira imbogamizi zijyanye n’imitekerereze y’umuturage, ikibazo afite n’igisubizo gikenewe ngo gikemuke.
Ibyo byatumye hari aho ibikorwa by’umufatanyabikorwa bidakemura burundu ikibazo cy’umuturage mu iterambere. Ibyo kandi byanagaragajwe na Leta mu bikorwa ifatanyamo n’abo bafite ibikorwa bigamije iterambere ry’umuturage.
Leta iteganya ko kubera iyo mpamvu n’indi mirongo ya politiki itarageze ku ntego bigomba guhinduka, umuturage agafashwa kwikura mu bukene hagendewe ku kibazo afite aho gukubira mu byiciro by’ubudehe kuko byagaragaye ko abahuje icyiciro cy’ubudehe baba badahuje buri gihe ibibazo bituma batiteza imbere.
- Linziziki avuga ko bagiye kurushaho gukora ibiteganywa na gahunda za Leta
Umuyobozi w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Ruhango (JADF) Linziziki Damien, avuga ko bagiye kurushaho guhindura imikorere bajyana neza na gahunda Leta iteganya yo gukura abaturage mu bukene ku buryo burambye.
Agira ati “Ntabwo tuzigera dukora ibyo tutatekerereje hamwe n’inzego za Leta haba ku bikorwa bimara imyaka myinshi, cyangwa ibimara igihe gito. Twiyemeje ko ibyo Leta ishaka n’umurongo Akarere kaba kahisemo ari byo tuzajya dukora”.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, avuga ko kubera gahunda nshya Leta ifite yo gukura mu bukene abaturage, hagomba no kubaho uburyo bushya bwo gukorana n’abafatanyabikorwa.
- Habarurema avuga ko batazemerera umufatanyabikorwa udakurikiza gahunda nshya ya Leta yo gukura abaturage mu bukene
Avuga ko abaturage n’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere bazajya basinyana amasezerano y’ibigiye gukorwa, icyo bizazanira umuturage n’inyungu rusange mu baturage kugira ngo bajye babona uko bafasha uwagiriyemo ikibazo ku buryo umufatanyabikorwa utazakurikiza iyo gahunda atazajya yemererwa gukorera mu Karere.
Agira ati, “Niba umuturage ahawe inkoko, igatera amagi, tuzakurikirana uko yunguka, igere aho ibyare ihene, na yo igere ubwo ibyara inka ku buryo mu myaka ibiri cyangwa itatu umuturage tuzaba tuzi ngo twamuherekeje gute kuva mu kibazo, none ageze he, akeneye iki ngo tumuveho tujye ku wundi”.
Yongeraho ati, “Ayo makuru rero tuzaba turimo tubona na buri wese yabona bizakemura cya kibazo cy’umufatanyabikorwa wakoraga utwe undi utwe, nta mufatanyabikorwa tuzemerera ko akora tutemeranwa uko Leta ibyifuza”.
- Dusabimana avuga ko gushingira ku bitekerezo by’urubyiruko mu mishinga rutekereza byatumye bagera ku ntego zo kubafasha kwiteza imbere
Dusabimana Camarade, Umuyobozi w’Umuryango ‘Rungano Ndota’ wita ku mishinga y’urubyiruko, ugaterwa inkunga na ‘Benimpuhwe’ , avuga ko amakosa abafatanyabikorwa bakora ari ukubagenera ibikubiye mu mishinga bize, aho gushingira ku bitekerezo by’abaturage bijyanye no gukemura ikibazo bafite n’uko bifuza cyakemuka.
Agira ati “N’ubwo umuntu ashobora kuba akennye, aba atekereza, hari ibyo aba abona byamubera byiza kandi binashoboka. Iyo rero ari byo ushingiyeho bitanga umusaruro kuko ibyo umuha aba abyumva mu buryo azi kandi ashoboye, ni byo dukwiye guha agaciro kugira ngo iterambere rigerweho rishingiye ku bikenewe”.
Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umuryango ‘Inshuti Nyanshuti’ ufasha abakobwa babyariye iwabo, Tuyisenge Claudette, na we avuga ko kuba abafatanyabikorwa badashyira hamwe ngo bahuze imbaraga, bituma hari imbaraga zitakara kandi zihurijwe hamwe zafasha gukemura ibibazo bitakemuwe n’abandi bafatanyabikorwa.
Agira ati, “Nk’ubu twebwe dufasha abana babyariye iwabo kubigisha imyuga no kubafasha gusohoka mu bibazo by’ihungabana baba barahuye na byo, ariko tuba dukeneye abandi bafatanyabikorwa bakunganira mu kubashakira amasoko kuko ntabwo byose twabyishoboza, buri wese akoze yunganirana na mugenzi we byakemura ibibazo byinshi”.
- Tuyisenge avuga ko hakenewe ubufatanye ngo ibibazo by’abaturage bikemuke
Naho ku kijyanye na za raporo zikenerwa n’abaterankunga baba batanze amafaranga mu gukora imishinga, bigorana guhindurira icyo amafaranga aba yagenewe, Dusabimana asanga hari amakosa akwiye kwirindwa mu gihe cyo kwakira amafaranga, kandi hari azaza adasubiza ikibazo cy’umuturage.
Agira ati, “Byaba byiza abafite imiryango itari iya Leta bitwararika mu kwakira amafaranga hashingiwe ku bitekerezo bigamije guteza imbere umuturage, aho kwakira gusa amafaranga kuko icyo gihe uba ushyira mu bikorwa ibyifuzo by’umuterankunga kurusha gukora ibyo umushinga wawe watekereje”.
Ku kijyanye no kuba abafatanyabikorwa badahura igihe cyose bishoboka n’ubuyobozi ngo bakorane kandi baganire ku mbogamizi zihari, Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango avuga ko abafatanyabikorwa bahawe ikaze igihe cyose bakeneye umuyobozi, kugira ngo ahari imbogamizi ikemukire igihe bitadindiza iteganyabikorwa rye n’iry’Akarere.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|