Ruhango: Bishimiye uko Living Water yegereje abaturage amazi
Ubuyobozi bwa Living Water International, buravuga bwishimira uko igikorwa cyo kwegereza abaturage amazi meza kirimo kugenda mu karere ka Ruhango.
Ibi bikaba byatangajwe n’intumwa ziturutse muri America ziyobowe n’umuyobozi w’uyu mushinga Mr Mbaye, ubwo basuraga ibikorwa by’uyu mushinga ukorera mu mirenge y’Akarere ka Ruhango hagamijwe kwegereza abaturage amazi meza.

Mbaye uyobora umushinga wa Living Water International, nyuma yo gusura ahakorerwa ibi bikorwa byo guha abaturage amazi meza, yashimiye cyane ubufatanye bw’ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango butuma intego z’umushinga wabo zigerwaho neza.
Agashimangira ko iyi gahunda bifuzako izagezwa izagera ahantu hose abaturage bafite ingorane zo kubona amazi meza.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mugeni Jolie Germaine, akaba yashimiye cyane ubuyobozi bw’uyu mushinga, kuko bari mu bafatanyabikorwa b’akarere barebye kure bakareba ikibazo gihangayikishije abaturage bakiyemeza kubaha amazi ku buntu.

Uyu muyobozi akaba yavuzeko ibikorwa remezo nk’ibi baba begerejwe, ko bazakomeza ku bibungabunga ndetse bakanaba hafi abaturage babasaba kubifata neza.
Abaturarage bamaze kugerwaho n’amazi bahawe na Living Water, bakavuga ko ubu batakinywa amaze mabi yahoraga abatera indwara bakajya kwivuza buri gihe, bakavuga biteguye kuyafata neza kugirango batazabura aya mahirwe bahawe.
Living Water International, n’umushinga wegereza abaturage amazi meza, ubanza gushaka ahantu hari amazi meza, warangiza ukazana imashini zikahashinga ibyuma bizamaru amazi, abaturage bakayavoma ari meza.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
NIZEREKO ABO BANGIRANEZA BAZIBUKA UMURENJYE WA BWERAMANA GITWE TUMAZE IMYAKA NINDI DUFITE IKIBAZO CYAMAZI