Ruhango: Bataramiye Intwari z’Igihugu biyemeza kudatatira Igihango zasize

Abaturage b’Akarere ka Ruhango mu byiciro bitandukanye, bataramiye Intwari z’Igihugu, biyemeza kuzigiraho kugira ngo ibyaziranze bibe umusingigi w’iterambere koko, nk’uko insanganyamatsiko izirikanwa kuri iyi nshuro ya 31 hizihizwa Intwari z’Igihugu ibivuga.

Bizihije Intwari z'u Rwanda
Bizihije Intwari z’u Rwanda

Nyuma yo guhabwa ikiganiro ku butwari, abitabiriye ikiganiro biyemeje gukomeza kwigira ku bakurambere b’Intwari, gusigasira ibyagezweho no kubyongera mu bwinshi no mu bwiza, guhora abaturage batekereza ibyiza bagamije, kwitoza guhora bakora icyiza banga ikibi.

Abaturage kandi biyemeje kurinda no gukunda umuco w’u Rwanda, mu gihe urubyiruko rwo rusabwa kureba kure rugafatira urugero ku Ntwari z’Igihugu, bityo ko rukwiye kugira ubumenyi bukomeye cyane, kandi bukenewe ku rwego rwo hejuru.

Rumwe mu rubyiruko rwagaragaje ko kuganirizwa ku butwari, biruhindurira imitekerereze, rwemera koko ko wigira ku mateka y’abakurambere ari inkingi ya mwamba mu burere bugamije ubutwari, kandi ko rugiye kubitangirira mu bikorwa rurimo rw’urugerero rudaciye ingando.

Umwe muri bo agira ati "Ni ugutangira kare, tubonye amahirwe yo kumenya amakuru y’Intwari z’Igihugu, uyu munsi ntibidusaba kumenera Igihugu amaraso kuko turagifite, birasaba gusa kwiyemeza gukora ibyiza duhangana n’ingeso mbi zugarije urubyiruko. Nidukomeza ibikorwa byiza natwe tuzavamo Intwari Igihugu gikeneye".

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens, yashimiye Ingabo z’Igihugu akazi katoroshye zikora mu kurinda ubusugire bw’imbibi z’Igihugu, maze asaba urubyiruko kudatatira igihango, guhora biga, guharanira kwigira, kwihesha agaciro no gukorera ku ntego.

Agira ati "Urubyiruko murasabwa kurangwa n’Indangagaciro zatumye Igihugu cyongera kuba cyiza, murasabwa kugikunda rero, gukunda umurimo no kuwunoza, gukorera hamwe, guhanga udushya, guteganyiriza ahazaza, kugira umubano mwiza na bose no kwirinda ingeso mbi zidindiza iterambere".

Ati "Mugomba kandi kwirinda ubunebwe, ruswa, kwirara, ivangura, ahubwo mugaha agaciro iby’iwacu, kubungabunga ibidukikije, kwirinda kuba ba nyamujya iyo bijya no kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge, mugaha kandi agaciro umuco wacu, gukunda Igihugu no gukomeza kurangwa n’ubumwe".

Urubyiruko rwagaragarijwe ko Ubutwari ari ugutinyuka, guhangana n’icyo ari cyo cyose gishobora gushyira ubuzima bw’Igihuhu mu kaga, bityo ko Ubutwari bukwiye kuba intego mu byo abantu bakora byose.

Basabwe kudatatira Igihango cy’Intwari y’Igihugu Michel Rwagasana unavuka mu Ruhango, kuko na we yanze gutatira Ubunyarwanda, yemera kwitangira kurwanya ivangura mu Banyarwanda.

Insanganyamatsiko izirikanwa kuri iyi nshuro ya 31 hizihizwa umunsi w’Intwari igira iti "Ubutwari n’Ubumwe bw’Abanyarwanda Inkingi z’Iterambere".

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka