Ruhango: Batangije gahunda yo kubaka ibiro by’Imidugudu yose igize Akarere

Mu karere ka Ruhango hatangijwe gahunda yo kwiyubakira ibiro by’imidigudu yose uko ari 533, ku ikubitiro hakaba hagiye gutangira kubakwa ibiro 118 nk’uko biri mu mihigo y’uyu mwaka w’ingengo y’imari, indi ikazubakwa nyuma.

Abayobozi b'Akarere ka Ruhango bifatanyije n'abaturage mu gutangiza kubaka ibiro by'imidugudu
Abayobozi b’Akarere ka Ruhango bifatanyije n’abaturage mu gutangiza kubaka ibiro by’imidugudu

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango butangaza ko abaturage bazagira uruhare kuri izo nyubako binyuze mu miganda, na ho akarere kagashaka isakaro n’ibindi bikenera amafaranga nko gukinga n’ibindi.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, avuga ko kubaka ibiro by’umukuru w’Umudugudu bitazahindura cyane imikorere y’umuyobozi wawo ngo yirirwe ku biro kuko n’ubundi azakomeza gukora nk’umukorerabushake wikorera n’indi mirimo ye, icyakora ngo bizoroshya gutanga serivisi inoze no kubika ibikoresho bye, ibyo biro kandi bikazaba binakorerwamo n’abagize komite z’imidigudu n’abajyanama b’ubuzima.

Agora ati "Turasaba abaturage gukomeza gushyira imbaraga mu kwiyubakira igihugu natwe tubatere inkunga kugira ngo uyu muhigo tuzawese. Abakuru b’imidugudu bakeneye aho gukorera heza kandi bizarushaho kunoza serivizi bagomba abaturage".

Abaturage bo mu Karere ka Ruhango bavuga ko bishimiye kuba abayobozi b’imidugudu bagiye kubona aho bakorera hazwi, kuko byabagoraga kubona serivisi zo kwa mudugudu kubera ko yakoreraga ahabonetse hose.

Kagame Pascal wo mu Kagari ka Karambi, avuga ko serivisi zo kwaka ibyangombwa zitatangwaga uko bikwiye kubera kutagira aho gusanga mudugudu.

Agira ati "Byasabaga gushakisha mudugudu aho yagiye ngo agufashe bikaba byanatuma serivisi ukeneye wanayibura, ariko ubu nta kongera kwirirwa tumushakisha azaba ari ahantu hazwi".

Abaturage bavuga ko kugira ibiro by'umudugudu bizatuma babona serivisi mu buryo bworoshye
Abaturage bavuga ko kugira ibiro by’umudugudu bizatuma babona serivisi mu buryo bworoshye

Tumukunde Bernadette avuga ko ari akarusho kuba mudugudu abonye ibiro kuko noneho azajya abonana n’umuyobozi ahantu hazwi akizeza ubufatanye mu gukomeza kwiyubakira ibiro by’umudugudu kugira ngo bongere iterambere.

Agira ati "Mudugudu namugereranyaga na ‘dorone’, kuko yirirwaga aca hirya no hino, ariko ubu kugira icyicaro ni akarusho".

Imidugudu icyenda muri 533 ni yo yari ifite ibiro ikoreramo, uyu mwaka w’imihigo ukaba uzarangira indi midugudu isaga 110 yiyongereye kuri iyo na yo ikagira aho ikorera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka