Ruhango: Basobanukiwe ko umuryango ubanye nabi uba utanga umurage mubi ku bana

Ababyeyi bo mu murenge wa Mwendo akarere ka Ruhango, barahamagarira abandi guharanira kubana neza mu ngo zabo, kuko ngo umuryango uranzwemo amakimbirane bigira ingaruka ku bana babo, bityo ugasanga abana barabikuranye nabo bakumva ko ari uko bagomba kubaho.

Imiryango yigeze kubanaho nabi nyuma hakaza kubaho kwiyunga biturutse ku mahugurwa yagiye ihabwa, ivuga ko iyo mu ngo hari imibanire mibi, byanze bikunze ngo n’abana bakurira muri uwo muco baba babonana ababyeyi babo, bityo nabo bamara gukura, ugasanga ingo zabo zubatswe uko.

Dusabeyezu Heliman w’imyaka 61 utuye mu mudugudu wa Nyarusange akagari ka Kamujisho umurenge wa Mwendo, avuga ko yagize imibanire mibi n’umugore we ishingiye ku mitungo. Nyuma yaje guhinduka we n’umugore we babana neza, ndetse n’amahoro atangira guhinda mu rugo.

Dusabeyezu Heliman ahamya ko ingo zibanye nabi ziba zitanga umurage mubi ku bana.
Dusabeyezu Heliman ahamya ko ingo zibanye nabi ziba zitanga umurage mubi ku bana.

Avuga ko nyuma y’amazei atandatu atandiye kubana neza n’umugore we, aribwo yatangiye gushyingira abana be no kububakira ariko mbere ngo batarabana neza, urugo rwose rwahoragamo umwiryane.

Ati “burya iyo umugabo n’umugore we babana nabi, abana bakurira muri ubwo buzima, ejo nabo bakubaka ingo zabo bakumva ko zubakwa nk’uko ababyeyi babo bari bameze, ndasaba ababyeyi kureka kuraga umurage mubi nk’uwagiye uturanga”.

Mukamuhuta Francine w’imyaka 59 nawe ahamya ko umwana cyane cyane uw’umuhungu, iyo akuze areba uko se agira nyina, nawe iyo amaze gushaka byanze bikunze akurikiza uko yabonaga se yitwara kuri nyina, ugasanga amahoro yari atagerejwe mu rugo rushya arabuze.

Madina Mutagoma umukozi wa RRP usaba imiryango kubana neza.
Madina Mutagoma umukozi wa RRP usaba imiryango kubana neza.

Madina Mutagoma umukozi w’urugaga nyarwanda rw’ababana Virusi itera SIDA, ukunze kugaragara mu bikorwa byo guhugura ingo zibanye nabi, asaba ababyeyi cyangwa imiryango kubana neza, kuko umuryango urangwa ‘amakimbirane, byanze bikunze ngo nta terambere wageraho.

Agasaba imiryango ikirangwa n’ubwumvikane bucye, kubana neza igaharanira iterambere ryabo ndetse n’abana bazabakomokaho.

Eric Muvara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka