Ruhango: Basanga Kwibohora nyako kwagendera ku ntego z’Umukuru w’Igihugu

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buratangaza ko kugira ngo abaturage n’abayobozi bajyane mu rugamba rwo kwibohora ingoyi y’ubukene, hagamijwe iterambere, bisaba kwemera kugendera ku mpanuro Umukuru w’Igihugu Paul Kagame atanga.

Ibirori byo kwibohora byizihirijwe mu nzu batashye izajya yakira abafite inama n'ibirori
Ibirori byo kwibohora byizihirijwe mu nzu batashye izajya yakira abafite inama n’ibirori

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, avuga ko kugira ngo Abanyarwanda bagere ku ntego z’Igihugu, bisaba kureba aho bavuye, aho bageze n’aho berekeza kugira ngo harebwe intambwe isigaye ngo abantu bibohore burundu bagana aheza Igihugu kibashakira.

Mu ijambo yagejeje ku baturage b’Akarere ka Ruhango, ari naryo ryagiye rigarukwaho mu tundi turere ku munsi wo kwibohora ku nshuro ya 29, Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango yagaragaje ko nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, hari ibyagezweho byinshi.

Ibyo byose ngo bikaba bishingiye ku nkingi eshatu za Guverinoma, ari zo imiyoborere myiza, iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, hakiyongeraho imirongo migari itangwa na Perezida wa Repubulika.

Izo ngingo zirimo kuba umwe, gutekereza byagutse no kubazwa inshingano kugira ngo hagaragazwe ibyakozwe n’ibisigaye gukorwa, n’impamvu zabiteye ngo hashakirwe hamwe umuti wabyo.

Ashingiye ku miyoborere myiza, Habarurema yagaragaje ko ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka ushinze bwerekana ko Abanyarwanda bafitiye icyizere Perezida wa Repubulika, ku kigero kiri hejuru.

Agira ati “Kubazanya ibyakozwe ni ngombwa, abayobozi bakabazwa ariko n’abaturage tukababaza ibyo bagezeho mu mihigo, kuko ubuyobozi bwiza bw’Igihugu bufitiwe icyizere n’abaturage n’amahanga, aho Abanyarwanda bafitiye icyizere Perezida wa Repubulika ku gipimo cya 99.9%, ubwo utwo duce dusigaye ni babandi bari hanze batifuza ibyiza tugezeho”.

Habarurema avuga ko kwemera kubazwa inshingano bizajya bigera no ku baturage
Habarurema avuga ko kwemera kubazwa inshingano bizajya bigera no ku baturage

Mu miyoborere kandi Habarurama avuga ko hari udushya twakozwe, ngo Abanyarwanda bakomeze kwimakaza imiyoborere myiza no kwirwanaho mu kwikemurira ibibazo, hashyirwaho gahunda y’Inteko z’Abaturage n’Umugoroba w’Imiryango.

Hari kandi gahunda yo gukorera ku mihigo, Abunzi, Inkiko Gacaca, amarondo y’abaturage, inshuti z’umuryango, ukwezi kw’imiyoborere, icyumweru cy’ubukangurambaga ku mitangire ya Serivisi, Ruhango ikagira umwihariko wa gahunda ya ‘Ruhango Icyeye’, ishingiye ku kugira ibitekerezo byiza gusa no kugira ibikorwa byiza bigaragarira buri wese.

Agira ati “Imitekerereze myiza ituma ibintu byose bikorwa neza, n’ukureba utambuka akabona ufite ishema, wahinze neza, ugasarura neza, ukagurisha neza, ukabana n’abandi neza n’indi migirire iganisha ku mitekerereze myiza”.

Abaturage bavuga ko kugaragaza imibereho yabo bituma bageza ibibazo bafite ku buyobozi bigakemurwa, cyangwa ubuhamya bwabo bakabera bagenzi babo urugero, mu bikorwa by’imigiriere myiza.

Macumu Theogene avuga ko nyuma y’urugamba rwo kwibohora, yatangiye inzira y’iterambere ava mu nzu y’amategura agera ku nzu ikoze neza y’amabati hafi 50, kandi akaba yiyemeza ko azakomeza kwiteza imbere.

Agira ati “Ubu inzu yanjye ifite amabati 45, urinjira mu rugo rw’umuntu ugasanga harimo sima, ubujiji twabwibohoye bwa mbere, kandi tuzakomeza kuko ni yo ntambwe Umukuru w’Igihugu yifuza ko dukomeza gutera”.

Uwamahoro Chance avuga ko umugore yajyaga yitinya akumva ko byose azajya abikesha umugabo, ariko ibyo bitakiriho kuko umugore na we ashoboye kandi akora akiteza imbere n’umuryango we.

Mu gihe hizihizwa isabukuru ya 29 yo Kwibohora, ubuyobozi buvuga ko mu kwezi kose kwa Nyakanga, kuzarangwa n’ibikorwa bigaragaza ukwibohora nyako, kandi abaturage bakwiye gukomeza kwishimira ibyiza bagezeho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mu Ruhango nyuma yo kumva impanuro z’Umukuru w’Iguhugu Nyakubahwa PK Aho yavuze ko abanyarwanda tutazigera n’umunsi numwe
Twemera ko amaraso yandikishijwe Amaraso atazigera n’umunsi numwe twemera ko asibwa nikaramu,twiyemeje kwibohora kuzima duharananira kwigira muri byose dukora Buri munsi

NSHIMYIMANA Ephron yanditse ku itariki ya: 6-07-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka