Ruhango: Basanga guhindura imyumvire bizatuma Akarere gatera imbere
Abikorera bo mu Karere ka Ruhango n’Ubuyobozi bw’Akarere, baravuga ko nyuma yo gukorana umwiherero bagiye guhindura imyumvire, bakagendera ku mirongo biyemeje ngo bateze imbere Akarere nabo ubwabo.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens avuga ko hari ingero z’abemeye, guhindura imyumvire kuri politiki ya Leta igamije guteza imbere abaturage, bageze kure mu gihe abandi bagenda batera intambwe inyuma yabo, kandi baranze guhindukana n’igihe.
Zimwe muri gahunda za Leta zagiye zigora abaturage ngo bahindure imyumvire zigamije kubateza imbere, harimo nko kwambara inkweto hagamijwe kunoza isuku, kwirinda gucira aho babonye hose, kwishyura ubwisungane mu kwivuza, guhinga kijyambere ku butaka buhujwe n’izindi zumvikanyweho, abazinjiyemo bakaba bameze neza.
Gahunda zindi ziriho usanga abaturage bazigendamo baseta ibirenge harimo nko kwiteganyiriza muri Ejo Heza, kwirinda gutwara amafaranga abarika ngo hirindwe abajura, gahunda y’ubwishingizi bw’amatungo n’ibihingwa, ariko ababyinjiyemo ugasanga bavuga ko ntacyo zibatwaye ahubwo batangiye kuzibyaza inyungu.
Ahereye kuri izo ngero, Habarurema avuga ko no mu ishoramari rigamije iterambere ry’Akarere, hakwiye kubaho guhindura imyumvire, abantu bakamenya ko amahirwe ari mu Karere ari bo afitiye akamaro aho kuyatera ishoti birukira mu bidafite umumaro.
Meya Habarurema avuga ko hari ibyatangiye gukorwa nko kwishyira hamwe bagamije kuvugurura Umujyi wa Ruhango, ariko hanakwiye kwibukiranya inzira u Rwanda rurimo yo gutera imbere kandi ko na Ruhango itagomba gusigara.
Agira ati, “Nk’ubu twakira abantu benshi baturuka hanze baje mu ngendo nyobokamana kandi ntiturabona ababakira bahagije ngo babacumbikire, turifuza ko uyu Mujyi waba utatse inyubako z’urwererane n’ubusitani, hakaba n’ibitekerezo bigari twifuza ko bagiramo uruhare nko kugira iduka rikomatanyirijemo ibintu byinshi bajya bafatira hafi aho kujya kubikura kure”.
Umuyobozi wa mbere wungirije w’Urwego rw’Abikorera (PSF), mu Karere ka Ruhango avuga ko nka gahunda y’iduka rikomatanyije bagaragarijwe, bigiye gutuma bongera imbaraga mu mitangire ya serivisi kugira ngo biteze imbere n’Akarere muri rusange.
Avuga ko urebeye nko ku nyubako ya Gare ya Ruhango bashyize hamwe imbaraga ngo bayubake, igaragaza icyizere kandi ko umwaka utaha urangira bamaze kuyuzuza, bivuze ko n’ibindi babishobora.
Agira ati, “Hano batweretse ibikorwa by’ubukerarugendo ku baje gusenga ku buryo hubatswe amacumbi asobanutse bakwakirwa bakinjiriza uwikorera, Urutare rwa Kamegeri narwo rurasurwa, uwabikora neza yabona amafaranga”.
Umwe mu batanga serivisi z’ubuhinzi n’ubworozi mu Karere ka Ruhango, avuga ko kugirana umwiherero n’ubuyobozi bizatuma bagera ku ntego zabo, kandi ko bazarushaho kujya bisuzuma mu byo biyemeza gukora.
Agira ati, “Turifuza nk’abikorera ko buri wese agira icyerecyezo kandi akagira uruhare mu guhindura imikorere no gutera intambwe yo gutuma bagera ku iterambere rirambye, hari aho tumaze kugera, n’aho turi kwerekeza n’ubwo hagira abava hano bakajya ahandi twe tutaragenda nta kabuza tuzakomeza guteza imbere Akarere dushingiye ku byo dukora”.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bugaragaza ko kuganira n’abikorera ku iterambere ry’Akarere, ari ugufatira hamwe ingamba zo kwiyemeza ibyo bazakora, igihe bizakorerwa n’igihe biba byarangiye no kureba imbogamizi zihari, zakemuka bigizwemo uruhare n’Ubuyobozi bw’Akarere muri rusange.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|