Ruhango: Barwaniye igare bamumena ijisho
Hakizimana Celestin, umusore w’imyaka 26 utuye mu mudugudu wa Koma, akagari ka Musamo, umurenge wa Ruhango mu akarere ka Ruhango yamenetse ijisho anakomereka mu mutwe ubwo yarwaniraga igare na Habakurama Ameire tariki 22/03/2012.
Hakizimana avuga ko yari agiye gutarura igare kwa Habakurama yari yatijwe na Nsanzabana Aimable, ageze yo Habakurama aramwadukira amukubita imihini amubaza niba ariwe wamutije agare.
Ubwo ibi byabaga Hakizimana yaratabaje haza umukuru w’umudugudu witwa Segatashya Jean, avuga ko bose bataha ibyabo bikazasobanuka bukeye, ariko kubera ububabare Hakizimana yari afite, yarabyanze avuga ko atava aho. Baramufashe bamujyana ku kigo nderabuzima cya Kigoma.
Ikigo nderabuzima cyasanze kidafite ubushobozi bwo kumuvura kimwohereza ku bitaro bya Kabgayi.
Ubwo twasangaga Hakizimana kuri station ya polisi ya Nyamagana mu karere ka Ruhango ari kumwe n’uwamukubise, tariki 24/03/2012, yavugaga ko kugeza ubu atari yabona uko ajya kwivuza, mu gihe ibipfuko bari bamushyizeho byari byatangiye kubora.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|