Ruhango: Barifuza ko 2021-2022 hakongerwa ibikora remezo mu bice by’icyaro

Abaturage bo mu Karere ka Ruhango barifuza ko umwaka w’ingengo y’imari 2021-2022 hongerwa ibikorwa remezo mu bice by’icyaro kugira ngo barusheho kuva mu bwigunge.

Abatuye Kabuga basabye ko amazi n'amashanyarazi byegerezwa abaturage
Abatuye Kabuga basabye ko amazi n’amashanyarazi byegerezwa abaturage

Ibikorwa abaturage bifuza birimo amashanyarazi, amazi meza, no kwegerezwa imihanda ituma bahahirana n’amasoko agezweho yatuma umusaruro wabo ugira agaciro ukanagezwa ku masoko.

Mu Karere ka Ruhango abaturage bagaragaza ko hari ibyagezweho umwaka ushize bari bifuje ko byashyirwa mu igenamigambi ry’umwaka wa 2020-2021 w’ingengo y’imari, bakifuza ko n’iby’uyu mwaka byashyirwamo imbaraga kuko hari n’ibyatanzwe umwaka ushize bitaratungana neza.

Muri ibyo abaturage bifuza harimo gukorerwa imihanda n’amateme kugira ngo ubuhahirane n’imigenderanire byorohe, abaturage kandi bifuza ko ahageze amapoto y’amashanyarazi n’imiyoboro y’amazi noneho bagatangira gucana no kuvoma ayo mazi.

Urugero ni umuturage wo mu Kagari ka Kabuga mu Murenge wa Mbuye, uvuga ko atuye mu mudugudu wa Musenyi kandi hari ibyo inzego z’ubuyobozi zakoze batangiye kubona birimo no gusana amateme ku mihanda, ariko hari ahakomeje kwangirika ku buryo asanga hakwiye gukomeza gushyirwa imbaraga mu kuyasana no kubaka amateme mashya.

Abaturage bahawe umwanya batanga ibitekerezo byabo
Abaturage bahawe umwanya batanga ibitekerezo byabo

Mbonyumutwa Theogene wo mu mu Kagari ka Kabuga, avuga ko amashanyarazi iwabo yahageze ariko akaba atarakwirakwira mu baturage akifuza ko mu ngengo y’imari umwaka wa 2021-2022 ayo mashanyarazi yakwegerezwa abaturage bagatangira gucana.

Agira ati “Njyewe nturiye ipoto y’amashanyarazi, insinga zinca hejuru ariko nta rusinga rugera iwanjye, ndifuza ko amashanyarazi atugeraho iwacu kuko ndi mu mwijima ukabije”.

Mukamunana Violette uyobora ikigo cy’amashuri abanza cya Cyanza giherereye mu Kagari ka Kabuga, avuga ko amazi basabye umwaka ushize hari aho yageze ariko hakiri imbogamizi ku bigo by’amashuri kuba nta mazi ahagera, bikaba byabangamira gahunda ya leta y’isuku n’isukura akifuza ko amazi yanagera ku bigo by’amashuri.

Agira ati “Ndashima ko umushinga w’amazi watugezeho ariko hari ibigo by’amashuri bifite ibibazo bikomeye by’amazi kuko moteri y’aho bita mu Buhongi muri Kinyambo, ntizamura amazi neza twifuza ko hashyirwa moteri ituma amazi agera hose nko ku bigo by’amashuri bya Cyanza na Gisanga”.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens, avuga ko umwaka ushize w’ingengo y’imari hari ibyo abaturage batanzemo ibitekerezo kandi bigashyirwa imbere bigakorwa, ariko hari n’ibyasigaye kubera ko hazamuka ibyihutirwa kurusha ibindi.

Habarurema avuga ko no muri uyu mwaka utaha w’ingengo y’imari ariko bizagenda ibyifuzo by’abaturage bigashyirwa mu bikorwa hakurikijwe ibyihutirwa kurushga ibindi.

Agira ati “Ibyo abaturage basabye ubushize twabigezeho uko twabishoboye, ibyo tutabagejejeho twabasabye imbabazi ko bicyanditse kandi bizabageraho umwaka utaha, ku bijyanye n’amashanyarazi n’ibindi basabye, turabizi kandi hari ibyabaruwe dufatanyije na REG kandi abaturage bakazabona amashyarazi”.

Arongera ati “Hari ibyo tuzakomeza gukora byo kongera ingo zifite amashyanrazi na hano Mponda muri Kabuga harabazwe hazongererwa amashanyarazi ni kimwe n’imihanda n’amateme, ku mashanyarazi tugeze kuri 50%, naho amazi tuzagera hejuru ya 60% Kandi hari cya kizere cy’uko 2024 abaturage bacu bazaba bagerwaho bose n’amazi n’amashanyarazi 100%”.

Gukusanya ibitekerezo byatangijwe mu Karere ka Ruhango babitangira mu ruhame ariko byose ntibyabashije gutangwa, abaturage bakaba bakomeza gukusanyiriza ibitekerezo mu midugudu ku buryo ibitabashije kugezwa mu buyobozi bizatangwa.

Buri mudugudu utanga ibitekerezo bitandatu byazitabwaho kurusha ibindi bikagera ku kagari, naho hakazamuka bitandatu bitoranywamo ibigezwa ku mirenge bizashyirwa mu bikorwa na bwo harebwe ibyihuritwa kurusha ibindi, ariko ngo n’ibyatanzwe ntibishyirwe mu bikorwa ntibisibwa kuko bikomeza gukorwa iyo habonetse ibyihutirwa muri byo cyangwa ubundi bushobozi bwo kubikora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka