Ruhango: Barasaba abadepite bazatorwa kujya basubira inyuma bakaganira n’ababahaye amajwi

Bamwe mu batuye akarere ka Ruhango barasaba abadepite bazatorwa muri Nzeli uyu mwaka kujya bagaruka bakaganira nabo bakabagaragariza ibyo bagomba kubakoreraho ubuvugizi.

Bamwe mu baturage batuye mu kagari ka Munini, umurenge wa Ruhango mu karere ka Ruhango, baravuga ko bishimira ibyagezweho muri iyi manda abadepite bashoje gusa ngo babanenga ko baherukana nabo babaha amajwi, bagategereza ko bazagaruka kubagaragariza ibyo babatumye bagaheba.

Canisius Uwanyiragira yagize ati “rwose ibyo twabatumye babigezeho, ariko ikitubabaza n’uko tubaheruka tubatora”.

Abadepite barasabwa kujya basubira mu baturage bakungurana inama aho kwicara mu nteko gusa.
Abadepite barasabwa kujya basubira mu baturage bakungurana inama aho kwicara mu nteko gusa.

Uyu musaza kimwe na bagenzi be, bavuga ko amatora barimo kuyitegura neza, ariko bagasaba iyi manda, guhindura ibyo bagenzi babo batashoboye kugeraho bakajya bamanuka mu tugari bakongera kungurana ibitekerezo.

Bati “biratubabaza iyo baje tukabatora ubundi bakagenda bakiyicarira za Kigali no mu nteko, ikizere baduha biyamamaza bajye bagaruka bongere kukitwereka banamaze gutorwa”.

Uretse izi mpungenge aba baturage bagaragaza, amatora arimo kwitegurwa neza, kuko hagiye hatangwa amahugurwa ya demokarasi n’uburere mboneragihugu ku bantu batandukanye; nk’uko bitangazwa na Hererimana Emmanuel umukozi wa komisiyo y’amatora mu karere ka Ruhango.

Eric Muvara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka