Ruhango: Bahawe ikiraro kizabarinda kongera gutwarwa n’umugezi
Abaturage bo mu Murenge wa Mbuye barishimira ikiraro cyo mu kirere bubakiwe ku mugezi w’Ururumanza, kikaba gihuza Akagari ka Mwendo na Gisanga, kizabarinda kongera gutwarwa n’amazi.
Akumunezero Jean Damascene avuga ko icyo kiraro kizabafasha kongera ubuhahirane n’imigendareranire, ndetse abana babo bakoroherwa no kujya ku mashuri mu gihe cy’imvura kuko bajyaga basiba kubera umugezi wuzuye birinda kuba wabatwara.
Akumunezero avuga ko umugezi w’ururumanza wamwiciye abana be babiri, kubera ko amazi yabaga menshi bava ku mashuri bakabura ubambutsa, bakavogera ariko umugezi ukabarusha intege ukabatwara.
Agira ati, “Uyu mugezi w’Ururumanza watwaye ubuzima bwa bamwe mu baturanyi ndetse harimo n’abana banjye, ndashimira ubuyobozi bwubatse iki kiraro bigatuma tutazongera gutwarwa n’amazi, ikindi kandi abantu babonye akazi bahakura amafaranga biteza imbere haba kwishyura mituweli ndetse n’abana ku ishuri”.
Immacule Nyirashavu agira ati: “Turashimira ubuyobozi bwacu bwatwubakiye iki kiraro cy’Ururumanza, abana bato biga mu mashuri y’incuke byaragoranaga ko bajya ku ishuri bonyine, ndetse n’abandi biga mu mashuri abanza iyo bagendaga ababyeyi twasigaraga duhangayitse”.
Leonard Niragire agira ati: “Tuzashyiraho irondo ridufasha gucunga umutekano no kwita kuri iki kiraro twahawe, uzahirahira acyangiza azahura n’akaga, ntituzabyihanganira ndasaba buri wese kubigira ibye kugira ngo iki kiraro kizarambe tubigizemo uruhare.
Jean Pierre Hategekimana ukorera umuryango wubaka ibiraro byo mu kirere (Bridges to Prosperity) avuga ko, kubaka ibyo biraro biri mu ntego z’umuryango zo kurengera ubuzima bw’abatuye mu bice by’icyaro batoroherwa no kugenderana kubera imitere y’uduce batuyemo.
Agira ati, “Twishimiye ko iki kiraro cyuzuye, turashimira abaturage badufashije bakitanga, kugira ngo imirimo irangire vuba kandi neza. Turabizeza ko cyujuje ubuziranenge ndetse kikaba cyubatswe mu buryo bugezweho nta bibazo kizabateza”.
Umuyobozizi w’Akarere ka Ruhango Valens Habarurema yasabye abaturage gufata neza ikiraro bahawe, kugira ngo kizakomeza kubafasha koroherwa n’ingendo no guhahirana kandi ko nta mpanuka z’Ururumanza zizongera kubatwarira ubuzima.
Agira ati: “Turashimira Ubuyobozi bukuru bw’Igihugu cyacu bumenya kandi bukita ku byo abaturage bakeneye, ntawbo uyu mugezi uzongera kubatwara ubuzima namwe muzakomeze kukitaho”.
Mu Karere ka Ruhango hamaze kubakwa ibiraro 7 byo mu kirere n’ibindi bicyubakwa, Brigdges to Prosperity iteganya kubaka ibiraro nk’ibi bigera kuri 200 mu gihugu hose, ikiraro cyubatse ku mugezi w’Ururumanza cyuzuye gitwaye Miriyoni 92, 822, 000frw.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|