Ruhango: Bahangayikishijwe n’umutekano muke baterwa n’amakimbirane y’abaturanyi
Abaturage batuye mu mudugudu wa Mukingi akagari ka Rwinyana mu murenge wa Bweramana akarere ka Ruhango, baravuga ko bahangayikishijwe n’umutekano muke uri mu muryango w’abaturanyi babo.
Bavuga ko hari uwitwa Mukanyandwi Beatrice uhora ahanganye na musaza we Banyurwa Vivensi bapfa imitungo basigiwe n’iwabo. Abaturage nabo ngo bigenda bibagiraho ingaruka, kuko iyo umuturanyi avugishije umwe muri aba, undi atangira kumureba nabi ndetse bagatangira guhangana.
Mukanyandwi Beatrice na Banyurwa Vivensi ni abavandimwe bahuje se gusa, iwabo ngo basize babagabanyije imitungo, ariko umwe ahora ashotora undi guhera mu mwaka 2012.

Iki kibazo cyimaze igihe, cyagaragaye cyane mu ijoro rya Noheli ya 2014, ubwo bwacyaga bagasanga imyumbati ya Mukanyandwi Beatrice iri ku buso bwa hegitali yatemaguriwe hasi.
Uyu Mukanyandwi atunga agatoki musaza we ko ariwe uri inyuma y’ibi bikorwa, kuko ngo ubusanzwe aba i Kigali, ariko iyo yaje asubirayo hari ibikorwa yangije.
Abaturanyi b’uyu muryango, bavuga ko nabo bahangayikishijwe cyane n’aya makimbirane, kuko ngo nabo bashobora kuzahasiga ubuzima bwabo.

Brigitte Uwimana, ni umukecuru uvuga ko ahora ahanganye na Banyurwa, kuko hari nubwo bahura akamwirukankana ashaka kumukubita, amuziza ko iyo bagiye mu manza aba avuganira Muakanyandwi. Ngo amubwira ko adakwiye kwivanga mu bibazo by’umuryango wabo.
Twifuje kumenya ibivugwa kuri Banyurwa Vivensi, ariko ntibyadukundira kuko ngo atajya apfa kuboneka, gusa twabonye umugore we ahakana ubivugwa ku mugabo we kuko atahaba yibera mu kazi i Kigali.
Ati “umugabo wanjye ntabwo aba aha, ariko iyo yaje, bahora bashakisha ibyaha bamugerekaho ntazi impamvu yabyo”.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Bweramana, buvuga ko aya makimbirane butigeze buyamenya, icyakora ngo hari icyo bagiye gukora, mu gukemura ibi bibazo, nk’uko bishimangirwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge, Uwimana Christine.
Uretse iyi myumbati yangijwe, twanahasanze imitiba y’inzuki umunani, itanu muri yo yatewemo umuti inzuki zapfuye, ndetse hakaba hanamaze kwangizwa amashyamba yagiye atemwa na Banyurwa Vivensi.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Uwo mwimukira azasubire iwabo i Nyarusange kuburana ibya Nyina Faraziya naho i By’i Mukingi hari abandi bana b’uwo muryango banawumurushamo agaciro no kuwuvukamo kandi ntibabisakuze. Igihe nikigera ntazongera gutema ibiti no kurandura imyumbati y’abandi.