Ruhango: Bahangayikishijwe n’uko umuhanda watangiye gukorwa batarabona ingurane
Abaturage baturiye umuhanda Ruhango-Kinazi mu Karere ka Ruhango, baravuga ko batewe impungenge no kuba uyu muhanda watangiye gukorwa ingurane bemerewe kugira ngo bimuke batarazihabwa.
Aba baturage bavuga ko ubuyobozi bwababariye amafaranga bagombaga guhabwa mu kwezi kwa mbere 2015 kugira ngo bimuke, mbere y’uko umuhanda utangira gukorwa, ariko ngo aya mafaranga bemerewe ntibayabonye, none umuhanda watangiye gukorwa, imashini ziwukora ngo zikaba zirimo kwangiza amazu yabo.

Semana Felicien, atuye ku Musamo mu Murenge wa Kinazi, avuga ko tariki ya 03/06/2015, bari bakoreshejwe inama n’ubuyobozi bubabwira ko bagiye kwishyurwa vuba bakimuka umuhanda ugatangira gukorwa.
Nyamara ariko ngo batunguwe no kubona bukeye bwaho tariki ya 04/06/2015, imashini zitangira gushyirwa mu muhanda zitangira kuwukora.
Mukangombwa Marie Beatrice, na we uturiye uyu muhanda, avuga ko kugeza ubu icyizere cy’uko bazishyurwa batagifite, kuko babona umuhanda waratangiye gukorwa batarishyurwa, gusa akaba afite impungenge z’uko amazu yabo azagwa, kuko ngo iyo imashini zitsindagira umuhanda, ngo inzu ziratigita ukabona zirimo kurekurana.
Bamwe ngo ntibakirara mu nzu
Kubera gutinya ko inzu zegereye uyu muhanda zatangiye kwangirika, abaturage bamwe ngo batinya kuziraramo, bagahitamo kujya gucumbika kure yaho, kubera gutinya ko zibagwaho kuko zatangiye kwangirika.

Ntwari Silvestre, wari warabariwe miliyoni eshatu ku nzu ye, agira ati “Ubu njye n’umugore twarashwanye yarigendeye iyi nzu nyiraramo njyenyine, yafashe abana arabatwara arambwira ngo nzayigwemo njyenyine”.
Kimwe na bagenzi be, agasaba ko ubuyobozi bukwiye kwerura bukababwiza ukuri niba batakishyuwe, bagashaka uko basenya amazu yabo bakongera bakayubaka bushya, dore ko ubuyobozi bwababwiye ko nta muntu ukwiye kugira icyo akora ku mutungo we, igihe hari ibyangiritse.
Mu ngengo y’imari ya 2015-2016 bashobora kwishyurwa
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango, buravuga ko umuhanda utaratangira gukorwa, ikirimo gukorwa ngo n’ukuwutunganya kuko wari wangiritse cyane kandi ari umuhanda nyabagendwa ukoreshwa cyane. Bukuzieza abaturage ko bashira impungenge ko umuhanda uzatangira gukorwa bishyuwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Uungirije ushinzwe Imari n’Iterambere ry’Ubukungu, Twagirimana Epimaque, avuga ko ibyo rwiyemezamirimo agomba guhabwa kugira ngo akore uyu muhanda bitaraboneka, ariko ngo babaye bamusabye kuba anyujijemo imashine ikanawutsindagira kuko ari umuhanda ukoreshwa cyane.
Uyu muyobozi avuga ko inyigo z’uyu muhanda zatangiye guhera mu mwaka wa 2012, ariko kubera ikibazo cy’amafaranga ntibyakunda.
Amara impungenge abaturage ababwira ko mu ngengo y’imari y’uyu mwaka wa 2015-2016, bemerewe ko bazahabwa amafaranga yo kwishyura izi ngurane mbere y’uko umuhanda utangira gukorwa.
Umuhanda Ruhango-Kinazi wagomga gutangira gukorwa mu kwezi kwa 07/2015, ufite ibirometero 20, abaturage bawuturiye bakaba baremerewe ingurane zisaga miliyoni 500, ukazuzura utwaye asaga miliyari ebyiri.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
ngewe ndabona batazayakoraho ubundi bazashyiramokaburimbo
Njye ndashimira ubuyobozi bwakarere bwarebye inyungu rusange
Njye ndumwe mubagenda uwo muhanda cyane kuko nkora kubitaro bya kinazi ntaha mu ruhango,ariko rwose ndashimira ubuyobozi bwakarere cyane kuburyo batekereje kuba basabye rwiyemezamirimo kuba awutunganyije kuko umuhanda warumaze kwangirika pe kandi ari nyabagendwa vyane.nubuyobozi bwiza cyane,ikindi ndashima ko rwiyemeza mirimo atarimo kwegera ibikorwa byabaturage pe.gusa mbona impungenge abaturage bemerewe ingurane aruko ibikorwa byabo bitari gukorwaho bakibazako batagihawe iyo ngurane kandi nabo ndumva ubuyobozi bwabamaze impungenge.murakoze.
Icyambere nuko badutunganyiriza umuhanda umuntu yategaga moto akagera aho agiye yarwaye abo baturage barabeshya amazu ni mazima ubushize perezida kagame adusura i kinazi ko bashyizemo amamashini ntibagire ikibazo babihorere.