Ruhango: Babiri mu bitaro kubera imirwano yatewe n’inzoga

Abasore babiri barwariye mu kigo nderabuzima cya Byimana, nyuma yo kunywa inzoga bakarwana n’abandi bantu batanu bakabatemagura mu ijoro rya 23 Kanama 2015.

Uwitwa Minani Felix w’imyaka 23 y’amavuko na Nyandwi Jean Paul w’imyaka 27 y’amavuko, ubu barwariye ku Kigo Nderabuzma cya Byimana, kubera iyo mirwano ikaba yatangiye mu gihe cya saa yine z’ijoro tariki ya 23 Kanama 2015.

Abarwanye na bo, batatu muri bo bakaba batawe muri yombi n’inzego z’umutekano, abandi babiri baracika bakaba bagishakishwa.

Abaturage batuye mu Mudugudu wa Gasasa mu Kagari ka Nyakabuye, mu Murenge wa Byimana, bavuga ko mbere y’uko aba bantu barwana, bari babanje gusangira inzoga nyuma uruhande rumwe rushaka kuyaka abandi.

Amakimbirane yatangiye atyo kugeza ubwo bamwe bari mu itsinda ry’abantu batanu bahise bazana imihoro batangiza imirwano kugeza ubwo batemaguye aba babiri ku maboko no mu mutwe, bagahita bajyanwa ku kigo nderabuzima.

Umuvugizi wa Police mu Ntara y’Amajyepfo CSpt Hubert Gashagaza, avuga ko byatewe n’abantu banywa inzoga z’inkorano, agasaba abaturage kunywera mu rugero, bitandukanya n’ibyabateza urugo rushobora kubaganisha ku rupfu.

Kuba yanasabye abantu batanywa inzoga, kujya baba maso igihe batangiye kubona abantu basinze barengeje urugero ko bajya bahita batanga amakuru mbere.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mubahane ibyo byose si inzoga zibibakoresha urugomo ni ukubura uburere, nibagororwe.

Colin yanditse ku itariki ya: 25-08-2015  →  Musubize

Urugomo nkurwo hari aho rukiba se muri iki GIHUGU CY’ Urwanda abo mubajyane iwawa bajye kugororwa umuco naho ubundi birakomeye, umunsi asindana icyo yari afite muri we, niba yapangaga guseka asinda aseka, niba yapangaga kwica yica uri hafi aho mubitekerezo.

Colin yanditse ku itariki ya: 25-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka