Ruhango: Babiri bafunzwe bakekwaho kwiba inka ihaka bakayibaga
Abagabo babiri, John Bosco Habarukundo na Pierre Uwagirimana, bafungiye kuri station ya Polisi ya Nyamagana mu karere ka Ruhango, bakekwaho kwiba inka ihaka bakayibaga bashaka kuyigurisha abaturage.
Aba bagabo bombi bafatiwe mu kagari ka Nyamagana, mu rukerera rwo kuwa Gatandatu tariki ya 28/10/2012, bahakana icyaha cy’ubujura bakurikiranyweho. Bavuga ko iyo nka itari iyabo ahubwo ko yari yazanywe na Sitraton Ntihanabayo muramu wa Habarukundo.

Habarukundo avuga ko muramu we yari asanzwe agura inka akazibagira iwe, ngo kuri iyi nshuro ntiyari azi ko yazanye iyo yibye. Naho Uwagirimana ukomoka ku Kibuye, yatangaje ko we asanzwe akora ubupagasi, hanyuma buri wa Gatandatu agakora akazi ko kubagira Ntihanabayo.
Yagize ati: “Yanumyeho ngo ninze mubagire nk’ibisanzwe, mpageze nsanga n’inka irimo guhaka. Ndabimubwira arambwira ngo nimbage niba nanze mbireke abandi barabikora. Mbonye kwitesha amafaranga ibihumbi bibiri ndayibaga, mbona n’injoro baje kunwara”.
Abaturage bafatanyije n’inzego z’umutekano, nibo bashoboye gutahura aya mahano abakekwaho kuyakora batabwa muri yombi. Kugeza ubu iperereza riracyakomeje kugira ngo hamenyekane koko uwibye inka ihaka akayibaga agamije kuyigaburira abaturage.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
Iri nishyano mbonye urabona ibyo bisambo byibigome ukuntu bahombeje nyiririya nka ngo nanze kwitesha ibihumbi bibiri ndayibaga, yewe babakanire urubakwiye.
Iri nishyano mbonye urabona ibyo bisambo byibigome ukuntu bahombeje nyiririya nka ngo nanze kwitesha ibihumbi bibiri ndayibaga, yewe babakanire urubakwiye.
Reba uko bareba mbese,ibyo bisahiranda,uko ninako babigenje mu kwakane bafata abadamu batwite bakabakuramo inda,Uwiteka azabahembe ibikwiranye ni byo mwakoze.
biratangaje kandi biteye ubwoba kubaga inka ihaka mubafungire mumazi
@On, nawe si wowe, kigalitoday yemera guhitisha comment nk’iyawe niyo ikoshya.
bababage nabo izo ngetura dore ko bakunda inyama kurusha imbwa zabo kugeza ubu ntimurazihaga? kubaga inka ihaka koko? uwabampa nabahana byiza cyane