Ruhango: Babiri bafatanywe amafaranga y’amahimbano
Niyonzima Emmanuel w’imyaka 29 y’amavuko na Havugimana Evariste w’imyaka 29, bafatiwe mu Umudugudu wa Rukeri, Akagari ka Kirwa mu Murenge wa Kinihira mu Karere ka Ruhango, bafite amafaranga ibihumbi 14 y’amahimbano.
Aba basore bombi bafashwe ku wa 24 Mata 2015, ubwo bari bagiye muri Resitora y’umuturage, bamara kurya bakishyura amafaranga y’amahimbano.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinihira, Uwimana Ernest, avuga ko nyiri iyo resitora akimara kubona ko ahawe amafara y’amahimbano, yasabye banyirayo kumuha amafaranga mazima.

Uyu muturage ngo yahise ahamagara umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Kirwa, amubwira ko hari abantu abonye bafite amafaranga y’amahimbano, amurangira inzira banyuzemo, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ahita abimenyesha inzego z’umutekano.
Inzego z’umutekano ndetse n’ubuyobozi bahise bafata aba basore babasangana amafaranga ibihumbi 14 agizwe n’inoti 2 za bitanu n’ebyiri za bibiri. Kugeza ubu bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kabagali.
Aba basore bavuga ko batari bazi ko ayo mafaraga ari amiganano ko nabo bashobora kuba barayahangitswe mu masoko.
Niyonzenga Emmanuel avuka mu Mudugudu wa Nyagisenyi, Akagari ka Bweramvura mu Murenge wa Kinihira, Akarere ka Huye, naho Havugimana Evariste we atuye umudugudu wa Nyarunazi, Akagari ka Nyakagezi, Umurenge wa Huye, mu Karere ka Huye. Havugimana ngo yari yaje gusura mugenzi we, utuye mu Karere ka Ruhango.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|