Ruhango: AVEGA irasaba ko hagira igikorwa ku bana birera

Mu uhiriro ry’umunsi umwe ry’abanyamuryango ba AVEGA-Agahozo bo mu karere ka Ruhango ryabaye tariki 29/08/2013, ubwo basuzumaga ibyo bagezeho no guhiga ibyo bateganya kugeraho mu mwaka wa 2013-2014, hari umubare munini w’abana birera mu mirenge igize akarere ka Ruhango.

Kugeza ubu akarere ka Ruhango kabarirwamo abana birera basaga 326, AVEGA igasaba ko bakwiye kwitabwaho mu mibereho yabo.

Muri aka karere ka Ruhango bitewe n’ingaruka mbi za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, muri raporo zatanzwe ku munsi wa kongere y’umuryango AVEGA-Agahozo usanga hari umubare munini w’abana b’imfubyi birera.

Abanyamuryango ba AVEGA muri kongere ya mbere mu karere ka Ruhango.
Abanyamuryango ba AVEGA muri kongere ya mbere mu karere ka Ruhango.

Ingero zifatika nuko mu murenge wa Ruhango hari abana birera 51, Umurenge wa Kabagali ni 21,Umurenge wa Bweranama ni 15, umurenge wa Kinihira ni 78, Umurenge wa Byimana ni 18, umurenge wa Mwendo ni 22, umurenge Mbuye ni 35.

Imibare itangwa na AVEGA-Agahozo irerekana ko mu Karere ka Ruhango kose habarizwa abapfakazi ba Jenoside 1017, abashaje cyane 225, ababana n’ubwandu 55, abafashwe ku ngufu 9, incike 45, abafite indwara zidakira 141, abadafite amazu yo kubamo 47, abakeneye gusanirwa 536, abari muri Ntuyenabi 153, abana birera 326 n’abana biga mu burezi bwite bw’imyaka icyenda bagera kuri 133.

Umuhuzabikorwa wa AVEGA mu karere ka Ruhango, Uwurukundo Genevieve, aravuga ko abana birera bakwiye gukorerwa ubuvugizi.
Umuhuzabikorwa wa AVEGA mu karere ka Ruhango, Uwurukundo Genevieve, aravuga ko abana birera bakwiye gukorerwa ubuvugizi.

Kuba aba bana birera bisobanuye neza ko kenshi usanga ubuzima bariho butabashimishije, umuhuzabikorwa w’umuryango w’Avega-Agahozo mu Ntara y’Amajyepfo Mukamusana Rose avuga ko iki kibazo buri mwaka bagerageza kugikemura uko bashoboye ndetse bakaba bashimira inzego zitandukanye uburyo zibafasha.

Gahongayire Marie Grace umunyamuryango w’Avega-Agahozo wari witabiriye iyi kongere yatangaje ko bifuza cyane ko inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’umuryango nyarwanda ko zabasura zikabagira inama ndetse by’umwihariko avuga ko bifuza Minisitiri ufite iterambere ry’umugore mu nshingano ndetse na Madame wa Perezida wa Repubulika udahwema guteza imbere umunyarwandakazi mu bibazo ahura nabyo bya buri munsi.

Eric Muvara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka