Ruhango: amazu yasambuwe n’umuyaga arimo gusanwa n’umuganda w’abaturage

Amazu 6 yari yatwawe n’umuyaga mu mudugudu wa Karama, akagari ka Nyagisozi, umurenge wa Ntongwe mu karere ka Ruhango tariki 18/03/2012 , yatangiye gusanwa n’umurenge hifashishijwe umuganda w’abaturage.

Isanwa ry’aya mazu rizatwara amafaranga ibihumbi 570. Umurenge urasaba ubufasha bwo kubona aya mafaranga kuko umurenge udafite ubushobozi bwo kuyabona yose; nk’uko bivugwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ntongwe, Ngendahayo Bertin.

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mugeni Jolie Germaine, avuga ko ubuyobozi bw’akarere buzakomeza gukurikirana icyi gikorwa, ku buryo mu gihe cy’icyimweru kimwe abasenyewe bazaba basubiye mu mazu yabo.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka