Ruhango: Amaze umwaka acumbitse ku muturanyi kubera ko inzu ye yasenyutse

Mukagatare Dative w’imyaka 45 y’amavuko utuye mu mudugudu wa Nyabihanga, akagari ka Nyamagana, umurenge wa Ruhango mu karere ka Ruhango, amaze umwaka n’igice acumbikiwe n’umuturanyi we Evelyn Mukakabaga nyuma yaho inzu ye imusenyukiyeho mu kwezi kwa 02/2011.

Mukagatare avuga ko ubuzima bwe bumerewe nabi kuko atagira aho acana ngo atekere abana, kubura aho aca isaso, bikiyongeraho no kubura icyo agaburira abana kuko umwanya wo kujya gushaka ibimutunga n’umuryango we awukoresha mu guha umubyizi umucumbikiye kugira ngo atazamwirukana.

N’ikiniga cyinshi ata amarira, igihe yaganira n’umunyamakuru Dative yagize ati “dore ubu nta mubyizi nkiha, ahubwo nwuha uncumbikiye kugirango mbone ko bwacya kandi birumvikana nawe sinamurenganya kuko igihe anyihanganiye ni kirekire”.

Silas Habakubaho, umuyobozi w’umudugudu wa Nyabihanga Dative atuyemo, avuga ko ikibazo cya Dative bakizi gusa ngo babanje gukemura ibindi bibazo. Habakubaho yemeza ko kwezi kwa 7 uyu mwaka itumba nirirangira bazatangira kumwubakira bafatanyije n’abaturage.

Mukagatare Dative imbere y'ahahoze inzu ye itarasenyuka muri Gashyantare 2011.
Mukagatare Dative imbere y’ahahoze inzu ye itarasenyuka muri Gashyantare 2011.

Ikigaragara ni ubuyobozi bw’umudugudu nta buvugizi bwamukoreye muri icyo gihe cyose gishize. Silas Habakubaho, umuyobozi w’umudugudu yagize ati “nta handi ikibazo cya Dative twakigejeje kuko twumvaga tuzakora ibishobo byose tukamwubakira, ariko ubwo mutubwiye ko twamukorera ubuvugizi mu nzego zidukuriye, nibyanga ubwo tuzabikora”.

Dative yari yarashakanye n’umugabo witwa Mugenzi Jean ariko kubera ikibazo cy’ubukene yaramutaye arigendera amusigira abana babiri. Dative avuga ko ataramenya aho uwo bashakanye aherereye.

Eric Muvara

Ibitekerezo   ( 2 )

ikigaragara ni uko aho atuye abayobozi batita ku bibazo by’abaturage. ubu se hamaze kuba imiganda ingahe ko ahandi icyo kibazo bagikemura mumuganda bigahita birangira abatuye akagari bose iyo bawitabiriye nukuri akwiye kurengerwa

mimi yanditse ku itariki ya: 10-05-2012  →  Musubize

Ndumiwe noneho’Ubu se arazira iki?

mugisha yanditse ku itariki ya: 10-05-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka