Ruhango: Amakoperative arasabwa kwitabira irindi shoramari kuko afite ubushobozi

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buratangaza ko amakoperative ashobora kwinjiza amafaranga asaga miliyali eshatu ku mwaka, ajya mu mifuka y’abaturage hakaba hari na koperative ishobora kurenza miliyoni 500frw ku mwaka, agasabwa gukoresha ayo mafaranga mu rindi shoramari aho kuyarekera ku mabanki.

Abashinzwe amakoperative mu karere ka Ruhango bavuga ko bagiye kurushaho gusobanurira abaturage imicungire yayo
Abashinzwe amakoperative mu karere ka Ruhango bavuga ko bagiye kurushaho gusobanurira abaturage imicungire yayo

Ayo mafaranga yinjizwa n’amakoperative asaga 200 abumbye abangana na 36% by’abaturage bose b’Akarere ka Ruhango basaga ibihumbi 350, ubuyobozi bukaba bwifuza ko abaturage bizera amakoperative kandi nibura 80% by’abaturage bose bibumbire mu makoperative.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Rusiribana Jean Marie Vianney, avuga ko nibura koperative zigaragara mu karere zifite imari shingiro isaga miliyali Frw, ari na yo mpamvu yifuza ko amakoperative aba ishingiro ry’umuturage w’Akarere ka Ruhango.

Agira ati “Turifuza ko amakoperative ahereye ku bushobozi amaze kugeraho atangira kwitabira mu bindi bikorwa by’iterambere kuko hari abo usanga bafite miliyoni 50frw, miliyoni 30frw kuri konti yungura banki iyabitse gusa, bakwiye gutera indi ntabwe yo kuyashyira mu rindi shoramari”.

Yongeraho ati “Niba ari ubukorikori bakora ese nta kuntu batekereza ko bakubaka inzu bacururizamo ibyo bakora, niba ari abahinzi b’umuceri bakaba bakubaka aho bacururiza wa muceri batunganyije”?

Mu rwego rwo gukomeza kwita ku mikorere y’amakoperative no kurushaho kuyateza imbere, ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwateguye umwiherero w’abakozi bashinzwe amakoperative ku rwego rw’akarere kugera ku rwego rw’imirenge aho bigiye hamwe uko bakemura ibibazo byugarije amakoperative kugira ngo abanyamuryango barusheho guhindura imyumvire.

Gatete Jean Baptiste ushinzwe amakoperative mu Murenge wa Kinazi, avuga ko bagiye kurushaho kwegera abaturage bakabashishikariza kwibumbira mu makoperative kandi hakurikijwe icyerecyezo cy’Igihugu kigamije kuzamura umuturage hashingiwe ku iterambere.

Agira ati “Twari dusanzwe tubegera ariko ubu tugiye kurushaho kumanuka duhere kuri za komite ziyobora koperative tubahugure kandi twite ku banyamuryango, kuko wasanganga nk’uko bagabana inyungu mu makoperative bisa nk’ibiharirwa perezida gusa”.

Nyirabakiga Immaculée ushinzwe amakoperative mu Murenge wa Byimana, avuga ko mu mwiherero bagize hagaragaye uko bagiye kujya bitwara mu gusobanurira abaturage bari muri za Koperative harimo n’uburyo bwo gukemura ibibazo mu makoperative.

Nyirabakiga avuga ko ibibazo byagaragaye bagiye kwitaho ari ibijyanye no kubona ubuzima gatozi mu buryo bwihuse
Nyirabakiga avuga ko ibibazo byagaragaye bagiye kwitaho ari ibijyanye no kubona ubuzima gatozi mu buryo bwihuse

Avuga ko zimwe mu mbogamizi zagaragaraga mu makoperative harimo nko kuba abaturage bataragira imyumvire ihagije mu kwitabira amakoperative, ariko bakaba bunguranye ibitekerezo ku buryo bwo kunoza amasoko ku makoperative.

Agira ati “Wasangaga hari nka koperative zikora ubukorikori ariko ntibabone amasoko y’ibyo bakora, hakaba na Kompanyi zigura ibiva mu bukorikori zibura aho zibigura. Twarebeye hamwe uko ayo masoko yahura bityo abaturage bakarushaho kwitabira kubera inyungu babonamo”.

Ku bijyanye no kuba abantu binubira kujya mu makoperative kubera ikibazo cyo kubona ubuzima gatozi, Nyirabakiga avuga ko bagiye kurushaho kunoza uburyo bwo kwihutisha amadosiye asaba ibya ngombwa by’ubuzima gatozi, nibura bwazajya buba bwabonetse mu gihe kitarenze iminsi irindwi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka